00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibimenyetso bidasanzwe by’uwanduye Delta, ubwoko bwa COVID-19 yihinduranya buhangayikishije Isi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko magingo aya ubwoko bwa Coronavirus yihinduranya bwiswe Delta ari bwo buhangayikishije cyane. Bukwirakwira ku muvuduko wo hejuru, bukarembya umurwayi vuba bukaba bwanamuhitana mu gihe gito ndetse imbere yayo inkingo zikoreshwa kugeza ubu ntizigira ubudahangarwa nk’ubwo zisanzwe zizwiho.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yatangaje bimwe mu bimenyetso byo kwitondera biranga Delta.

Ni ibimenyetso bitarimo ibisanzwe bizwi bya COVID-19 nko guhinda umuriro, inkorora ikabije no kudakora neza kw’ibyiyumviro by’amazuru n’ururimi.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize iti “Mu gihe duhanganye na COVID-19 yihinduranyije, dore bimwe mu bimenyetso biranga Delta.”

Harimo gucibwamo, isesemi no kuruka, kubabara imikaya, kubabara umutwe cyane, gucika intege, ibicurane ndetse no kumagara mu muhogo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, aherutse kubwira Radio Rwanda ko ubwandu bwa Delta bukomeje kwiyongera kuko 60 % by’abarwayi bashya bayifite.

Kuva Delta yaboneka mu mpera za 2020, imaze kugera mu bihugu birenga 100 birimo n’u Rwanda.

Ubu habarwaga ko 99% by’abandura mu Bwongereza ari yo bafite; 51,7% by’abandura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo basanganwaga, mu Bufaransa abandura 50% ni yo bafite, naho mu Buhinde aho yahereye bivugwa ko 70% by’abanduye mu nkundura ya kabiri y’icyorezo ubwo cyahitanaga ibihumbi buri munsi mu ntangiriro za 2021 ari yo basanganywe.

Ni yo ihangayikishije kurusha izindi zose bitewe n’uko ikwirakwira bwangu ugereranyije na zo. Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko yandura kurusha iyo mu bwoko bwa Alpha ku gipimo cya 60%.

Abarwayi bayo baremba mu buryo bwihuse akenshi bakajyanwa mu bitaro, kandi yica vuba.

Ku bijyanye n’inkingo, ubushakashatsi bw’Abongereza bwerekanye ko uwahawe dose ebyiri za Pfizer nyuma y’ibyumweru bibiri aba afite ubwirinzi bwa 88% imbere ya Delta, mu gihe uwahawe AstraZeneca aba arinzwe 60%.

Ni mu gihe mu byumweru bitatu nyuma ya dose ya mbere ubwirinzi buba ari 33% kuri izo nkingo zombi imbere yayo.

Bigaragara ko ifite uburyo bwo kwihagararaho imbere yazo kuko Pfizer ubusanzwe uwayihaweho dose ebyiri aba afite ubwirinzi bwa 95%, mu gihe AstraZeneca yo buba ari 76%.

Icyakora hagaragazwa ko izo nkingo zigifite ububasha buri hejuru bwo kurwanya abarwarira kwa muganga kubera Delta, aho Pfizer ifite 96% naho AstraZeneca ikagira 92%.

Raporo yo ku wa 18 Nyakanga 2021 igaragaza ko mu Rwanda hamaze kuboneka abanduye COVID-19 bagera ku 57.322 barimo 2.773 babonetse mu masaha 24. Muri bo hakize 40.041, abagera kuri 649 imaze kubahitana, naho 16.632 barimo 72 barembye ni bo bakirwaye.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragara ku wanduye COVID-19 yo mu bwoko bwa "Delta"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .