00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Mu bagera ku 127 banduye Covid-19, abarenga 60 bari mu Murenge umwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko mu bantu 127 bafite ubwandu bwa Covid-19, abarenga 60 bari mu Murenge umwe wa Tumba, bityo hafashwe ingamba zo gukumira ko iki cyorezo gikomeza gukwirakwira.

Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu ubwo urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Huye batangizaga ubukangurambaga bwihariye bwo gukumira Covid-19 hashyirwaho n’abahwituzi muri buri gace.

Umuyobozi w’urwo rugaga, Kayitasire Egide, yavuze ko bashaka ko bo nk’abikorera ari bo bafata ingamba mbere na mbere zo kwirinda Covid-19 no kuyirinda abandi.

Ati “Turashaka ko tutazajya dutegereza abaza kuduhwitura cyangwa abaza kureba ko twubahiriza amabwiriza, ahubwo ni twe twishatsemo ibizubizo kugira ngo tubyikorere ndetse dushyireho n’abahwituzi mu bikorera bagenzi bacu bashinzwe kureba uwo begeranye, niba ashyira mu bikorwa ingamba zafashwe zo kwirinda iki cyorezo.”

Yavuze ko buri gace gakorerwamo ubucuruzi gafite umuhwituzi wako uzajya ureba niba hari abatubahiriza amabwiriza, yabona hari abayarengaho nkana inshuro nyinshi bagafatirwa ibihano birimo no gufungirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko kugeza ubu imibare y’abanduye Covid-19 muri Huye yiganje mu mirenge itatu yo mu mujyi ariko umwe muri yo wihariye umubare munini.

Ati “Ubu mu Karere dufite abanduye Covid-19 bagera ku 127 muri bo 94 bari mu mirenge itatu. 60 bari mu Murenge wa Tumba, 22 bakaba mu Murenge wa Ngoma, hanyuma 12 bakaba mu Murenge wa Mbazi.”

Sebutege yavuze ko nko mu Murenge wa Ngoma mu banduye 12 abagera ku munani ari abo mu Kagari kamwe ka Matyazo.

Ati “Urumva ko bisaba umwihariko wa buri gace n’umwihariko wa buri kintu umuntu akora kugira ngo aho uri, ukorera cyangwa ushakira ubuzima wirinde.”

Yakomeje avuga ko mu bantu 127 bose bagaragaraho ubwandu bwa Covid-19 abarenga 70 bayanduye mu minsi ine ishize, bityo bari gukora ubukangurambaga kugira ngo imibare y’abandura idakomeza kuzamuka.

Yavuze ko isesengura bakoze ryagaragaje ko Umurenge wa Tumba ugaragamo ubwandu bwa Covid-19 kurusha indi byatewe n’uko abawutuye n’abawukoreramo biraye bakarenga ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda.

Kugeza ubu mu Karere ka Huye hari ibigo bibiri byafunzwe kuko basanze abakozi babikoramo bose baranduye. Kimwe gikoramo abantu barindwi naho ikindi ni batandatu.

Sebutege yavuze ko kuri ubu abajyanama b’ubuzima bari gusura ingo zose bareba niba hari umuntu ufite ibimenyetso bya Covid-19 bakamusaba kujya kwipimisha.

Hafashwe ingamba ko iyo hari urugo rubonetsemo uwanduye, abarurimo bose basabwa kwishyira mu kato kugira ngo babanze basuzumwe.

Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu duce twiganjemo Covid-19 babwiye IGIHE ko na bo bari gukora ibishoboka byose ngo birinde barinda n’abakiriya babo kuko iyo imibare izamutse bibagiraho ingaruka mbi.

Hitayezu Pascal ati “Ingamba turi kuzubahiriza kandi twongereye imbaraga kuko iyo imibare y’abanduye izamutse bitugiraho ingaruka nyinshi, kuko iyo bavuze ngo funga urabikora kandi ukwezi kuzashira ukishyura nyir’inzu. Iyo badufungiye hari n’ibicuruzwa byangirika birmo nk’amata n’ibindi.”

Kugeza ubu mu duce icyorezo cya Covid-19 kigaragaramo cyane mu Karere ka Huye, hafashwe ingamba zihariye zo kugikumira zirimo kuba bafunze insengero zose, abacuruzi bakorera icyarimwe bagabanyijwe ku kigero cya 50%.

Abakora ubucuruzi basabwe kuba aba mbere mu gukumira ikwirakwira rya covid 19
Abikorera bafashe iya mbere mu gushashya covid 19
Bagenzuye uko amabwiriza yo kwirinda Covid 19 yubahirizwa
Buri wese mu akazi akora ashobora kwirinda Covid 19
Mu bagera ku 127 banduye Covid 19 mu Karere ka Huye, abarenga 60 bari mu Murenge wa Tumba
Sebutege yavuze ko mu bantu 127 bose bagaragaraho ubwandu bwa Covid 19, abarenga 70 bayanduye mu minsi ine ishize
Ugiye gusaba serivise wese abanza gukaraba intoki n amazi meza n isabune
Meya Sebutege aganira n'umwe mu baturage
Umuyobozi w’urugaga rw'abikorera mu Karere ka Huye, Kayitasire Egide, yavuze ko bashaka ko bo nk’abikorera ari bo bafata ingamba mbere na mbere zo kwirinda Covid-19 no kuyirinda abandi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .