00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Imbaraga z’abajyanama b’ubuzima zerekana ko gutsinda Covid-19 bishoboka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye butangaza ko imbaraga abajyanama b’ubuzima bagaragaza mu gukumira Covid-19 zerekana ko kurwanya icyo cyorezo bishoboka.

Muri Mutarama 2021 ni bwo inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangiye gahunda y’uko abajyanama b’ubuzima bafasha mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 binyuze mu bukangurambaga, kwigisha abaturage ndetse no gusura ingo bapima bimwe mu bimenyetso bya Covid-19.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC), AMREF Health Africa na Society for Family Health (SFH) Rwanda hatangijwe gahunda yo kongera imbaraga mu kwigisha no gukumira icyorezo cya Covid-19; yatangiranye n’abajyanama b’ubuzima bagera ku 1000 bo mu turere 10 tw’igihugu turi ku mipaka ari two Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rubavu, Burera, Musanze, Huye, Bugesera, Kirehe na Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko n’ubwo bagize imibare myinshi y’abanduye Covid-19, abajyanama b’ubuzima batanze umusanzu ukomeye mu gufasha abanduye no gukumira ko banduza abandi.

Ati “Abajyanama b’ubuzima twabonye ko bafite urufunguzo rwo kurinda no gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 mu baturage. Hari byinshi bakoze harimo guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage kuko yari ikiri hasi cyane ku byerekeranye no kugira amakuru mazima ku cyorezo cya Covid-19. Iyo umuturage abonye umuturanyi we nk’Umujyanama w’Ubuzima abyumva, akanamwigisha, bituma na we abyumva.”

Yavuze ko abajyanama b’ubuzima bamaze kubona amahugurwa n’ibikoresho bahawe na SFH Rwanda batinyutse batanga umusanzu wabo mu gupima ibimenyetso bya Covid-19 abaturage babasanze mu ngo, bakomeza no gukurikirana abarwariye mu rugo (Home-based care) kugeza igihe bakiriye kandi babafasha kwirinda kwanduza abandi bo mu muryango.

Kankesha yavuze ko muri Mata 2021 imibare y’abanduye Covid-19 mu Karere ka Huye barwariye mu ngo yazamutse cyane mu gihe gito, ariko ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima, imibare y’abarwayi imaze kugabanuka ku buryo bushimishije. Yashimiye abajyanama b’ubuzima uruhare babigizemo mu gukurikirana abanduye kugira ngo batanduza abandi no kubafasha kwiyitaho kugira ngo bakire batarembye.

Ati “Aho tuvuye n’aho tugeze mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19, bitanga icyizere gikomeye cyane ko abajyanama b’ubuzima bazadufasha gutsinda iki cyorezo. Ni ikintu gikomeye cyane ko Minisiteri y’Ubuzima, inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa nka SFH nibakomeza kudufasha tuzagera ku ntego. Imbaraga Abajyanama b’Ubuzima bagaragaza zerekana ko gutsinda Covid-19 bishoboka.”

Kubwimana Eugène umuturage wo mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura ni umwe mu banduye Covid-19 afashwa n’abajyanama b’ubuzima abasha gukira neza.

Yasobanuye ko n’ubwo yabanje kugira ubwoba no kwiheba, abajyanama b’ubuzima bamufashije kugarura icyizere akurikiza inama bamugiriye bituma akira.

Ati “Muri icyo gihe cy’uburwayi bwanjye, abajyanama b’ubuzima barazaga bambaye imyenda ibafasha kwirinda kwandura, bakanganiriza, bakanamfata ibipimo by’umuriro kuko baje gatatu bareba uko bigenda bihinduka. Bangira inama uko ngomba kwiyitaho, ku buryo nyuma y’ibyumweru bibiri nagiye kwa muganga barampima basanga narakize.”

Kubwimana avuga ko umugore we na we yanduye Covid-19 ariko abajyanama b’ubuzima bamuba hafi abasha gukira atarembye kandi umwana wabo w’imyaka ibiri atigeze yandura bitewe n’uko bakurikije amabwiriza n’inama bagiriwe n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo batamwanduza n’abandi bo mu muryango.

Umwe mu Bajyanama b’Ubuzima ukorera mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, Kubwimana Innocent, yavuze ko iyo hari umurwayi wa Covid-19 ugaragaye mu gace akoreramo, amusura akamugira inama yo kwiyitaho no kwirinda kwanduza abandi.

Ati “Iyo hagaragaye umuntu wanduye Covid-19 nk’Umujyanama w’Ubuzima, njya kumusura nkamugira inama nkamufata ibipimo by’umuriro kugira ngo tumenye uko amerewe ndetse nkabifata n’abandi babana mu rugo mu rwego rwo gukurikirana no kureba ko haba hari ufite umuriro, kimwe mu bimenyetso bya Covid-19 akaba yanduye.”

Yavuze ko iyo basanze hari ufite umuriro batanga raporo, bityo na bo bagapimwa kugira ngo barebe ko bataba banduye.

Yakomeje avuga ko hari abandura Covid-19 bakananirwa kwiyakira, bityo babasura bakabahumuriza kugira ngo bagarure icyizere cy’ubuzima.

Ati “Uruhare rwanjye nk’Umujyanama w’Ubuzima ni ukubafasha tukababa hafi kugira ngo bataremba nk’uko nabikoze kuri Kubwimana n’umuryango we.”

Abajyanama b’Ubuzima baganiriye na IGIHE bashimiye SFH Rwanda yabahaye amahugurwa, ibikoresho byo kwirinda Covid-19 harimo udupfukamunwa, umuti usukura intoki (Sanitizer) n’akuma gapima umuriro (Infrared-thermometer) ndetse n’agahimbazamusyi ka buri kwezi, kugira ngo bagire ubumenyi n’ubushobozi bwo kwirinda no kwita ku barwayi ba Covid-19 aho batuye ndetse no kwigisha abatarandura kwirinda.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mukura, Ruzirampuhwe Théogène, yashimiye abaturage uburyo bakomeje ubufatanye mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19, by’umwihariko ashimira abajyanama b’ubuzima umusanzu bakomeje gutanga ndetse na SFH Rwanda ibafasha mu buryo bw’amahugurwa n’ibikoresho.

Yabibukije ko icyorezo cya Covid-19 kigihari, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune.

Abajyanama b'ubuzima bahabwa amahugurwa abongerera ubumenyi mu guhashya Covid-19
Imbaraga abajyanama b’ubuzima bagaragaza zerekana ko gutsinda Covid-19 bishoboka
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciata, yashimye umusanzu w'abajyanama b’ubuzima mu gufasha abanduye no gukumira ko banduza abandi Covid-19
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mukura, Ruzirampuhwe Théogène, yashimiye abaturage uburyo bakomeje ubufatanye mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19
Abajyanama b'ubuzima bashimiwe umusanzu bakomeje gutanga mu gukumira Covid-19
Abajyanama b'ubuzima bari kumwe n'umwe mu miryango bafashije gukira Covid-19

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .