Hasobanuwe impamvu igihe cyo kwipimisha COVID-19 ku bashaka kwinjira mu Rwanda cyagabanyijwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2021 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko iminsi ntarengwa umuntu ushaka kwinjira mu Rwanda agomba kuba yipimishirijeho COVID-19 yagabanyijwe, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abajyaga baza nyuma bikagaragara ko banduye kandi bafite ibyangombwa by’uko ari bazima.

Umuntu ushaka kuza mu Rwanda yasabwaga icyemezo cyo kuba yipimishije COVID-19 nibura mbere y’amasaha 120, ni ukuvuga iminsi itanu mbere yo gufata urugendo. Ayo masaha yagabanyijwe, agirwa 72, ni ukuvuga iminsi itatu gusa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko bafashe uwo mwanzuro nyuma yo kubona ko mu minsi umuntu yamaraga yaripimishije atarafata urugendo, ashobora kwandura ariko yagera mu gihugu ntibihite bigaragara.

Yagize ati “Byatugaragariye ko uko wisuzumisha mbere yo gufata urugendo, ushobora no kwandura waramaze gufata icyo gipapuro cy’uko utanduye, ukaza ukagera hano urwaye ariko ibimenyetso bitagaragara. Twasuzuma nabwo ntitubone ko uwo muntu arwaye, bwacya akajya mu mirimo isanzwe.”

“Ikigaragara ni uko turi kubona mu bantu bari kuva hanze nyuma y’iminsi igeze kuri irindwi, iyo wongeye ukabasuzuma ubona muri bo bafite uburwayi kandi nta handi banduriye, bigaragara ko banduye hagati yo kwisuzumisha na mbere yo guhaguruka.”

Dr Ngamije yavuze ko nibura iminsi itatu umuntu yipimishije, byoroshye kuyigenzura. Ati “Nugera aha turakugira inama yo kwiha akato, twanabigufashamo mu buryo busanzwe, dushobora kwifashisha ikoranabuhanga tumwambika ibikoresho bidufasha kumenya aho ari […] Icyangombwa ni uko nyuma y’iminsi irindwi twongera kumusuzuma kandi ntabwo twishyuza.”

Yavuze ko uko gukurikirana abavuye hanze bizafasha inzego z’ubuzima kumenya amakuru atandukanye nk’ajyanye n’ubwoko bwa COVID-19 bugenda bwihinduranya, bwabonetse mu bindi bihugu nk’u Bwongereza na Afurika y’Epfo.

Kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 1 Gashyantare, mu Rwanda hari hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 890 156, hasanzwemo abantu 15 459 banduye. Muri bo 10 272 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 4989 bakiri kwitabwaho, naho 198 imaze kubahitana.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko hari abavaga mu mahanga bisuzumishije, nyamara bagera mu Rwanda bikagaragara ko banduye kubera igihe bamaze batarafata urugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .