00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe uburyo bwo gupima Covid-19 ahahurira abantu benshi harimo no mu tubari

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, cyashyizeho gahunda yo gupima Covid-19 mu buryo butunguranye ahahurira abantu benshi nko mu tubari, insengero n’ahandi mu rwego rwo kureba uko iki cyorezo gihagaze.

RBC yahisemo gufata gahunda yo gupima COVID-19 ahahurira abantu benshi by’umwihariko mu tubari mu buryo butunguranye kugira ngo barebwe uko icyorezo gihagaze mu batujyamo kandi binagaragaze ishusho y’icyorezo mu baturage.

Ku ikubitiro mu mujyi wa Kigali haherewe ku tubari 13 kandi muri buri kabari hapimwaga nibura abantu 50. Ibikorwa byo gupima bizakomeza gukorwa mu buryo butunguranye. Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukwakira bizakomereza no kuri zimwe mu nsengero zo mu Mujyi wa Kigali.

RBC yatangaje ko mu bipimo 672 byafashwe mu bakozi b’utubari 350 n’abakiliya 332) mu mujyi wa Kigali, nta bwandu bwa COVID-19 bwagaragaye mu bipimo byose byafashwe

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson yavuze ko iyo gahunda ari uburyo bwiza bwo gutahura ubwandu bushya no kumenya uko icyorezo gihagaze mu baturage.

Yagize ati "Tumaze iminsi tubona imibare igenda igabanuka muri Kigali no mu gihugu muri rusange. Aha rero biduha icyizere ko ubwandu buri kugenda bugabanuka. Aho bigeze birasaba ko duhozaho ku ngamba no kugira ngo dukomeze gukurikirana abarembye, ndetse ari nako tugenda dukora isuzuma kugira ngo turebe ishusho y’icyorezo ahantu hatandukanye."

Yakomeje agira ati "Ni muri urwo rwego rero twatangije gahunda yo kugira ngo dupime ahantu hatandukanye ariko ni ahantu hakunze guhurira ahantu henshi harimo utubari. N’ejo tuzareba uko tujya gupima mu nsengero kugira ngo tugire ishusho y’abantu bagana izo serivisi no kugira ngo hazabeho ubundi bukangurambaga cyangwa izindi ngamba zajyana n’imibare turi kugenda tubona."

Yavuze ko ibikorwa byo gupima abantu mu buryo nk’ubwo butunguranye bizakomeza gukorwa mu bihe binyuranye ariko hibandwa cyane ku hahurira abantu benshi.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko iyi gahunda izakomereza n’ahandi mu gihugu cyane ko hari utubari turi kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abakora mu tubari n’abatunyweramo bavuga ko ari igikorwa cyiza gupimwa mbere y’uko umuntu ajya mu kabari kuko bimufasha kumenya uko ahagaze ndetse n’abarimo bakaba bizeye ko ari bazima nk’uko Umukozi ushinzwe Ibikorwa mu kabari ka Pili Pili gaherereye i Kibagabaga, Reggy Newton Wandera, yabigarutseho.

Ati “Igikorwa cyo gupima kije mu gihe cyiza, wasangaga buri wese aje, akongera akagenda nta gupimwa COVID-19 kuko nta muntu umubaza niba yipimishije. Ibyo RBC iri gukora ni byiza cyane kandi twasaba ko yajya ihora ibigenza gutya nibura buri ku Cyumweru tukabona umukozi wo muri RBC kuko ari wo munsi usanga haje abantu benshi."

Kugeza ubu mu mibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bushya bwa COVID-19 bwagabanutse cyane ko bigeze ku kigero cya 3%, ibintu bitanga icyizere ko abantu bagiye gusubira mu buzima busanzwe dore ko ibikorwa by’ikingira nabyo birimbanyije.

Utubari 13 nitwo twakoreweho ibikorwa byo gupimwa
Mbere yo kwinjira mu tubari twabereyemo iki gikorwa buri wese yabanzaga gupimwa COVID-19
Buri wese yabanzaga gupimwa akabona gukomeza izindi gahunda zamuzanye
Abakora mu nzego z'ubuzima bizeye ko gupima gutya bizafasha kumenya neza uko icyorezo gihagaze
Hakoreshwaga uburyo bwa Rapid Test mu gupima
Baba abanyarwanda n'abanyamahanga, buri wese yapimwaga
Dr Edson Rwagasore yavuze ko gupima ahantu hahurira abantu benshi bizatanga ishusho y'uko icyorezo gihagaze
Abafite utubari bagaragaje ko gupima mu buryo bwa rusange bizafasha, basaba ko bishobotse buri mpera z'icyumweru byajya bikorwa

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .