00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu gutahura abatizanya ibisubizo bya Covid-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 Kamena 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutahura ko hari abajyaga bipimisha Covid-19 bagatizanya ibisubizo n’abatipimishije, ubu hagiye gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga rizajya ritahura ko igisubizo umuntu yerekanye ari icye.

Zimwe mu ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda ni uko ahantu hateraniye abantu bagomba kuba bipimishije, urugero ni nko mu mahoteli aba agomba kwakira 30% y’abantu akwiye kwakira baje mu birori cyangwa inama ariko bipimishije.

Umunyarwanda yaravuze ngo abarinzi bajya inama n’inyoni zijya izindi. Hari abantu baba basabwa kwipimisha ariko ugasanga hipimishije umuntu umwe, abandi bagakoresha cya gisubizo cye.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko havumbuwe ko hari abantu basangizanya ibisubizo bya Covid-19.

Ati “Hari ibintu bibabaje, kubona abantu bababwira ko bagomba kwipimisha kugira ngo barebe ko ari bazima ariko bagashaka uko bahererekanya igisubizo n’umuntu umwe bahinduranya amazina, kugira ngo babone uko bitabira bwa bukwe.”

Yakomeje avuga ko hari ahantu byagiye bigaragara, bikaba byaratumye hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizajya ritahura abakora ubwo buriganya.

Ati “Hari aho byagaragaye ko abantu bahana ibisubizo bagashaka kwerekana ko bapimwe, ibyo byaramenyekanye. Hagiye gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo utazaza ngo ubeshye ko wipimishije utarabikoze.”

“Kuko iyo wipimishije uba ufite kode y’izina ryawe. Hari uburyo rero bugiye gukorwa ku buryo niba werekanye ko wipimishije bizaba aribyo koko.”

Iri koranabuhanga rigiye gushyirwaho mu gihe Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021, yavuze ko abantu bazajya bahurira hamwe mu ruhame muri hoteli cyangwa ubusitani bwabugenewe bazajya baba ari 30% by’abagenewe kwakirwa aho ndetse banipimishije Covid-19.

Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu gutahura uburiganya mu gusangizanya ibisubizo bya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .