00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hafi kimwe cya kabiri muri Kigali bamaze gukingirwa: Hari icyizere ko 2022 ubuzima buzafunguka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Kanama 2021 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko umubare w’abantu bakomeje guhabwa inkingo, utanga icyizere ko mu gihe gito kiri imbere, ubuzima buzatangira gusubira uko bwahoze.

Yabitangarije kuri RBA kuri iki cyumweru, mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru gisesengurirwamo amakuru yaranze icyumweru.

Dr Nsanzimana yavuze ko mu minsi mike ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukingira Covid-19 abantu benshi bari bafite ibyago byo kwndura kurusha abandi.

Yavuze ko ubu mu bafite guhera ku myaka 40 kuzamura mu mujyi wa Kigali, hafi ya bose babonye inkingo yaba ababonye ebyiri cyangwa abahawe urwa mbere bategereje urwa kabiri.

Yagize ati “Muri Kigali, abantu barengeje imyaka 40 hafi ya bose bamaze kubona urukingo, ejobundi nitubona nyinshi no mu ntara turabigira gutyo. Tumanuke tujye ku [myaka] 30, 20.”

Dr Nsanzimana yavuze ko umwaka wa 2022 uzatangira, u Rwanda rumaze gukingira abantu benshi bashoboka.

Ati “ Mbona tuzatangira umwaka wa 2022 abantu benshi bakingiye. N’iyo haba hari abagifite ingingimira, dufite benshi bakingiye, ntibyabuza ubuzima gufunguka.”

Nubwo mu mujyi wa Kigali hafi kimwe cya kabiri cy’abagombaga guhabwa inkingo bazihawe, Dr Nsanzimana yavuze ko ku rwego rw’igihugu bikiri hasi kuko abakingiwe bari ku 10 %.

Yavuze ko urukingo ariyo ntwaro nkuru izafasha isi guhangamura Covid-19, ari naho yahereye ashishikariza abagifite impungenge kuzishira.

Yongeyeho ko nta we bazahatira gufata urukingo, gusa ngo bigaragara ko ibikorwa byinshi bizasubukurwa nyuma y’uko benshi barufashe.

Ati “Akenshi ibintu nk’ibi iyo bitangiye abantu babigiraho impaka, n’urukingo nta bwo bikwiriye kuba agahato, simpamya ko bizaba n’agahato ariko bizaba nk’icyangombwa gituma ubuzima bukomeza, abantu batagenda bakwirakwiza ubu burwayi.”

Yongeyeho ati “Niba uyu munsi udashobora kurira indege udafite igipimo cya Covid-19, ariko ukaba ufite icyemezo ko wikingije, mu bigaragara ibyemezo bitatu biri kuvugwa ku isi ni uko wikingije, ni uko wipimishije Covid-19 cyangwa se ufite icyangomwa ko uheruka gukiruka Covid-19.”

Dr Nsanzimana yabajijwe ku bivugwa ko hashobora kuzatangwa urukingo rwa gatatu, avuga ko bizaterwa n’ubwihindurize bw’ubwoko butandukanye bwa Covid-19.

Ati “Virusi zihinduranya tugize amahirwe ntihaza izindi ariko urebye uko zigenda ziza , iya mbere yaje yoroheje, iya kabiri iza yisumbuyeho gato, iya gatatu Delta murabona ibintu itugejejeho. Ikurikira ishobora kuzaba iri hejuru cyane ya Delta aho umuntu umwe ashobora kwanduza abantu barenga icumi ndetse umuntu wayirwaye akaba yaremba ku buryo bwihuse.”

“Nta kindi rero kizayidukiza uretse urukingo, doze imwe, ebyiri ndetse birashoboka ko zaba n’eshatu.”

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, abasaga ibihumbi 888 mu Rwanda bari bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari icyizere ko umwaka wa 2022 abantu benshi bazaba bamaze gukingirwa, ubuzima bugafunguka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .