Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus haherewe ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abaganga.
Uretse abakora mu nzego z’ubuzima, biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abantu bari hejuru y’imyaka 65, abasanganywe indwara karande n’abandi bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’ibindi byiciro nk’ibyo.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Guverineri Gatabazi ari mu bakingiwe ndetse hari n’abandi bakozi bakorana bahawe urukingo rwa Coronavirus.
Uwatanze amakuru yagize ati “Ni byo koko Guverineri Gatabazi yakingiwe Coronavirus. Hari n’abandi bakorana bakingiwe.”
Muri Mutarama 2021, nibwo Gatabazi yatangaje ko yakize Coronavirus, anavuga ko atifuza ko hari umuturage wagakwiye kuba agifite imyumvire igamije kuyikerensa akurikije uko we yayirwaye ikamuzahaza.
U Rwanda rwatangaje ku mugaragaro ko rwatangiye gukingira abantu ku wa 14 Gashyantare 2021, bikaba biteganyijwe ko miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) ariyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.
Nubwo Minisiteri y’Ubuzima itigeze itangaza umubare w’abamaze gukingirwa, amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko mu bamaze gukingirwa harimo abakozi ba King Faisal Hospital ndetse n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi.
U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika izikenewe zose. Firigo eshanu ziherutse kugurwa zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere celsius -70, -80.
Muri rusange, hari icyizere cy’uko uku kwezi kwa Gashyantare gusiga inkingo 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.
Urukigo rwa COVID19, mu #Rwanda
Hon. @gatjmv ni umwe mu ba mbere baruhawe , Well done @RwandaGov pic.twitter.com/CIms4BaWeP— Merard Mp., Ph.D (@merardmp) February 15, 2021

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!