Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo we n’abandi bayobozi muri Guverinoma basobanuraga ingamba nshya zafashwe zo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Dr Ngamije yavuze ko inkingo za mbere u Rwanda ruzakira ari izakozwe n’uruganda rwa Pfizer/BioNTech, ndetse ruri mu bihugu bine bya Afurka byamaze kwitegura bihagije.
Yagize ati “Dutegereje inkingo uku kwezi kwa kabiri hagati mu matariki 15. U Rwanda ruri mu bihugu bine bya Afurika byujuje ibisabwa byose ngo tubashe kubona inkingo za mbere za Pfizer. Ni u Rwanda, Tunisia, Afurika y’Epfo na Cap Vert.”
Minisitiri Ngamije yavuze ko muri uku kwezi kwa Gashyantare, u Rwanda ruzabona izindi nkingo za AstraZeneca zisaga ibihumbi 960.
Yagize ati “Mbere y’uko ukwezi gushira tuzabona hafi ibihumbi 996 by’inkingo za AstraZeneca, ubwo ni hafi miliyoni y’inkingo dufite ku ngunga ya mbere. Tuzahita tuzifashisha cyane cyane mu bakozi bo kwa muganga, abantu bakuze banafite n’indwara karande, abandi bose bari mu gikorwa cyo gufasha mu kubahiriza amabwiriza nk’inzego z’umutekano.”
Yakomeje avuga ko mu gihembwe cya kabiri cya 2021 gahunda yo gukingira izakomeza kuko u Rwanda rufite gahunda y’uko uyu mwaka urangira rukingiye nibura 60% by’abaturage barwo.
Ati “N’izindi nkingo zizakomeza kuza mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka. Igihugu gifite gahunda yo kubona inkingo zihagije ku buryo nibura tugera kuri 60 % by’Abanyarwanda bagomba gukingirwa. Ni yo ntego dufite muri uyu mwaka. Guverinoma irakora ibishoboka byose zigurwe kandi zikoreshwe.”
Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye bihagije kuko aho inkingo zizabikwa hahari, abazazitera barateguwe ndetse n’aho abantu bazakingirirwa harahari.
U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zose zikenewe. Frigo eshanu ziherutse kugurwa zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere celsius -70 -80.
Inkingo za mbere u Rwanda ruzakira zizakenera kubikwa ahantu hari ubukonje bwa dogere celsius -70. Ibi byuma u Rwanda rwaguze bifite ubushobozi bwo kubika dose ibihumbi 300.
Urukingo rwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.
Hari hashize igihe Minisiteri y’ubuzima itangiye gahunda yo gupima abaturage mu midugudu harebwa ku bageze mu zabukuru n’abafite indwara zidakira, icyiciro kiri mu bazaherwaho mu bakingirwa mbere dore ko ari nabo bazahazwa cyane na Coronavirus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!