00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Impamvu Afurika imaze gukingira 2% by’abaturage bayo zirenze ubuke bw’inkingo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Ubu Afurika niwo mugabane wa mbere ku Isi ufite umubare muto w’abantu bamaze gukingirwa Covid-19 bari munsi ya 2%, kandi ubukana bw’icyorezo bukomeje kuwibasira mu nkubiri ya gatatu yatijwe umurindi n’ubwoko bushya bw’iyi virus bwitwa Delta bufite ubushobozi bwo gukwirakwira cyane kuruta izindi virusi.

Inzobere mu buvuzi zivuga kenshi ko kugira ngo Coronavirus igabanye umurego ari uko abaturage benshi bazakingirwa nubwo umubare w’abamaze gukingirwa ku Isi ukiri muto ariko cyane muri Afurika.

Imwe mu mpamvu zikunda kugarukwaho na benshi zituma uyu mugabane ugifite abaturage bake bamaze gukingirwa ni amikoro make atuma udatumiza inkingo nyinshi no kuba udafite ubushobozi bwo kwikorera izawo.

Nubwo bimeze gutyo ariko ubuke bw’inkingo zigera muri Afurika no kuba gahunda ya Covax yari kugeza inkingo ku bihugu bya Afurika yarabaye nk’icika intege, si yo mpamvu yonyine kugeza ubu Afurika ifite abaturage bari munsi ya 2% bahawe inkingo zombi za Covid-19.

Jeune Afrique itangaza ko muri Afurika hari ikibazo cy’ibihugu byahawe inkingo ntibikingire abaturage babyo ndetse zimwe zikagera ubwo zitakaza ubushobozi zitarahabwa abaturage, izindi zigasubizwa aho zavuye.

Ku itariki 14 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacques Mbungani, yatangaje ko muri iki gihugu hari inkingo zarengeje igihe zidatewe abaturage ndese no muri Gicurasi igihugu cya Mali cyajugunye dose zigera ku 20.000 z’inkingo za Covid-19 zarengeje igihe.

Bimwe mu bihugu bya Afurika byazisubije abazibahaye

Sudani y’Epfo, RDC na Afurika y’Epfo biherutse gusubiza inkingo abazibahaye kubera impamvu zitamenyekanye ariko bikekwa ko ari uko zari zararengeje igihe cyangwa se baranze kuzitanga kubera ko zari iza AstraZeneca kandi yaravuzweho byinshi ku kuba idafite ubushobozi bwo kurinda Covid-19 cyane iyihinduranyije yagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo.

Cameroun na yo yari ifite inkingo zenda kurenza igihe none yatangiye ubukangurambaga mu cyumweru gishize bwo gushishikariza abaturage kwiteza inkingo, ndetse hari ibihugu bigera kuri 20 byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite inkingo zitaraterwa abaturage kandi zizarenza igihe mbere yuko impeshyi irangira.

Kudatanga inkingo biterwa ahanini n’amakuru abayobozi b’ibihugu bafite ku nkingo bavuga ko zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibihuha mu baturage banga kuziteza bavuga ko ari uburozi abazungu bashaka kubatera.

Gusa Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC) cyatangiye gufasha ibihugu bitandukanye kumenya amakuru nyayo y’inkingo no kubifasha kuzigeza ku baturage ndetse no kugenzura aho zibikwa kugira ngo zitazongera kurenza igihe zigapfa ubusa kandi zikenewe.

Hagendewe ku mibare itangwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, u Rwanda, Maroc na Angola ni byo bihugu biza ku mwanya wa mbere mu guha inkingo abaturage bigakurikirwa na Nigeria, Malawi, Kenya, Tunisia, Ghana, Uganda ndetse na Sudani y’Amajyepfo kuko 90% y’inkingo byahawe zose zahawe abaturage.

Afurika ifite intego yo gutera inkingo miliyoni 600 ku baturage bayo bangana na 20% bitarenze 2021.

Kugeza ubu u Bwongereza nibwo bumaze gukingira abaturage benshi bangana na 70%, bugakurikirwa na Espagne, Canada, Butaliyani ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gukingira 55,8% by’abaturage bose.

Afurika niwo mugabane ufite inkingo nke kugeza ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .