00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Ibihugu bya AU byatangiye gusaranganywa dose z’inkingo zigera kuri miliyoni 400

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2021 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa unahagarariye Afurika Yunze Ubumwe muri gahunda yo kurwanya Covid-19, yatangaje ko ibihugu bigize AU byatangiye kohererezwa inkingo zabonetse ku bufatanye na ‘African Vaccine Acquisition Trust: AVAT’, kuri uyu wa 5 Kanama 2021.

AVAT ni gahunda yashyizweho na AU ngo hashakwe inkingo za Covid-19 zo kunganira izindi gahunda muri uru rwego zirimo nka COVAX kugera ngo umuhigo wo gukingira 60% by’Abanyafurika ubashe kugerwaho.

Iyi gahunda ifite abaterankunga mpuzamahanga barimo African Export-Import Bank (Afreximbank), Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC) na Banki y’Isi.

Ibihugu bigize AU byiyemeje guhuza ubushobozi bwo kugura inkingo maze ku wa 28 Werurwe 2021, AVAT yashyize umukono ku masezerano yo kugura dose miliyoni 220 z’urukingo rwa COVID-19 rwa Johnson & Johnson, ziyongeraho izindi miliyoni 180.

Impamvu yo guhitamo urukingo rwa Johnson & Johnson zirimo kuba ruhendutse, rubikika neza ndetse rukorerwa ku Mugabane wa Afurika.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Ramaphosa, yagize ati “Iyi ni intambwe ikomeye yatewe mu bikorwa bya Afurika byo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bayo. Mu gukorera hamwe no guhuriza hamwe imbaraga, ibihugu bya Afurika byashoboye kubona amamiliyoni ya dose z’inkingo zakozwe hano muri Afurika. Ibi bizatanga umusanzu ukomeye mu kurwanya COVID-19 ku Mugabane wa Afurika kandi bizaba urufatiro rwa Afurika mu mibereho no kuzahura ubukungu.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 5 Kanama, icyiciro cya mbere cy’inkingo gitangira kugezwa mu bihugu bigize AU, uku kwezi kukazarangira hatanzwe doze miliyoni 6.4.

Izi nkingo zizakomeza gutangwa ukwezi kwa 12 kukazashira zimaze kugera ku bihumbi 50 aho biteganyijwe ko hari n’izizatangwa na UNICEF.

Uku kugura urukingo ni intambwe idasanzwe ku Mugabane wa Afurika. Ni ubwa mbere Afurika ifatanyije isoko rinini ibihugu byose bigize uyu muryango bibigizemo uruhare.

Bibaye kandi ku nshuro ya mbere ibihugu bigize AU byisunganye ngo bigure inkingo kugira ngo bibungabunge ubuzima bw’abaturage babyo.

Nibura miliyoni 400 z’inkingo zizakingira kimwe cya gatatu cy’abaturage ba Afurika ndetse zizasiga Afurika hafi mu cya kabiri cy’intego yayo yo gukingira 60% by’abaturage bayo kuko abaterankunga mpuzamahanga biyemeje gutanga inkingo zizaba zisigaye zikenewe binyuze muri gahunda ya Covax.

Izi nkingo zirimo gukorerwa ku mugabane wa Afurika na Aspen Pharmacare, ikigo gikora imiti giherereye i Gqeberha muri Afurika y’Epfo.

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Strive Masiyiwa, yagize ati “Kugeza dose za mbere mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe ni intambwe idasanzwe. Turimo gukora ibishoboka ngo dufashe buri gihugu kinyamuryango kugera ku ntego yacyo yo gukingira 60% by’Abanyafurika, nkuko byasabwe n’Ikigo ’Africa CDC’."

Ibihugu bya AU byatangiye gusaranganywa dose z’inkingo zigera kuri miliyoni 400

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .