00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Abatuye mu turere tw’Amajyepfo n’Uburasirazuba bagiye guhabwa inkingo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 Kanama 2021 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko u Rwanda ruzesa umuhigo rwihaye wo kuzaba rumaze gukingira 60 % by’abaturarwanda mu 2022. Kuri ubu abaturage bo mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo bagiye kugezwaho inkingo.

Yabitangaje ubwo yakiraga inkingo ibihumbi 200 za Sinopharm zakorewe mu Bushinwa kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021.

Minisitiri Ngamije yavuze ko nubwo hakiri urugendo rutari ruto ariko bizeye ko bazagera ku nteko biyemeje w’umubare ugomba gukingirwa.

Yagize ati “Icyizere cy’uko umwaka utaha 60% by’abatuye u Rwanda bazaba bamaze gukingirwa turabishingira ku nkingo turi kugenda tubona. Hari izo twaguze zikiri mu nzira na gahunda yo kuzigeza mu gihugu abo twaziguriye baduhaye. Indi mpamvu ni izindi (Inkingo) dushobora kuzahabwa binyuze muri Covax n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko intego y’uyu mwaka ari ugukingira 30% by’Abaturarwanda bose kandi ko hari icyizere ko bizagerwaho bitewe n’uko kugeza ubu buri cyumweru u Rwanda ruri kwakira inkingo za Covid-19.

Minisitiri Ngamije yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda ibikorwa byo gukingira birimbanyije by’umwihariko hibanzwe cyane ku byiciro by’abakuze aho nibura 60 % by’abafite imyaka 40 kuzamura bamaze gukingirwa.

Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego, Dr Ngamije yavuze ko uretse kuba mu Mujyi wa Kigali ari ho hakingiwe abaturage benshi hari gahunda yo kongera umubare w’abakingirwa mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Ati “Mu turere, turi kongera umubare w’abantu bahabwa urukingo rwa mbere. Twahereye ku turere twari twibasiwe cyane muri iyi nkundura ya gatatu y’icyorezo cya Covid-19. Ubu tugiye kongera umubare by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba twifashishije iyi nkunga iturutse mu Bushinwa.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko izi nkingo za Sinopharm zatanzwe n’u Bushinwa zigiye guhita zitangira gukoreshwa mu turere umunani twibasiwe cyane kurusha utundi mu guca intege uwo muvumba w’icyorezo.

Yakomeje agira ati “Uturere twatoranyijwe bitewe n’uko icyorezo cyari kimize mu minsi ishize. Murabyibuka ko Kigali yari yarazahajwe cyane, uturere nka Rubavu, Burera, Gicumbi na Musanze abo ni bo twabanje kwitaho kurusha abandi. Nyuma twaje gutekereza ku Ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba ahaherutse gushyirwa muri Guma mu Rugo. Abenshi ni bo tugiye guha izi nkingo kuko na bo bari bafite ikibazo kitari cyoroshye nibo tugiye kubagera ho ubu ngubu.”

Raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa 18 Kanama 2021 mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 961 563 muri bo ababonye doze ya kabiri ni 39. 7500.

Inkingo u Rwanda rwahawe n'u Bushinwa zigiye gutangira gutangwa vuba mu Turere twabonetsemo ubwandu bwinshi mu Ntara y'Amajyepfo n'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .