00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Abarwayi 180 bari ku byuma bibongerera umwuka mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego mu Rwanda kuko ubu abarwayi bari ku byuma bibongerera umwuka bagera ku 180.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Gatandatu igaragaza ko abantu 47.667 aribo bamaze kwandura barimo 15.110 bakirwaye, 32.006 bakize na 551 bapfuye.

Guhera muri Kamena 2021 imibare y’abandura n’abapfa yakomeje kwiyongera ndetse ingamba zitandukanye zimaze iminsi zifatwa ntabwo zigaragaza igabanyuka ku mubare w’abandura.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri iki Cyumweru kuri Televiziyo Isango Star, Dr Mpunga yavuze ko ubwiyongere bw’abandura bwaturutse ku kudohoka ku ngamba n’ubwoko bushya bwa Delta bwatangiriye mu Buhinde.

Yavuze ko bisaba imbaraga nyinshi no gushishikariza abaturage kongera imbaraga mu bwirinzi.

Ati “Ubu dufite abarwayi bagera ku bihumbi 15 bakirwaye, muri abo 90 % bari kuvurirwa mu ngo. Mu bitaro bitandukanye no mu bigo twafunguye hari abagera muri 350, muri abo harimo hafi 180 bari ku mwuka.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse kuvuga ko mu Rwanda hari ibitanda 500 byiteguye kwakira abarwayi barembye ba Covid-19, muri byo 180 bishobora kwakira abakenera kongererwa umwuka [ICU]. Icyakora yavuze ko hari kubakwa ubushobozi ku buryo ibyo byumba byiyongereye.

Dr Mpunga yavuze ko imibare y'abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera kubera abatubahiriza amabwiriza

Dr Mpunga yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda cyane. Yasobanuye ko nk’ubwoko bwa Delta bwandura ku kigero cyo hejuru kuko uwayanduye yanduza abandi bantu benshi kandi mu gihe gito, ikaba ifata abantu bose kandi ikaba ishobora gutuma baremba n’ibindi.

Ati “Buri muntu agomba kumva ko agomba kwirinda we ku giti cye, noneho wenda Leta nayo igashyiraho ingamba zimufasha kwirinda ariko yabigizemo uruhare. Iyo abantu batabigize ibyabo ibyo wakora byose ntacyo byatanga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uko imibare y’abandura ikomeza kwiyongera, bigaragaza ubwinshi bw’abadohotse ku mabwiriza.

Mu minsi icumi ishize hashyizweho ingamba nshya zo kwirinda Covid-19, Kabera yavuze ko bafashe abantu barenga ibihumbi ijana bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byo kutubahiriza amabwiriza.

Ati “Bafatiwe mu bintu bitandukanye byo kutubahiriza amabwiriza. Harimo kutambara udupfukamunwa, harimo kudahana intera, harimo kurenga ku mabwiriza y’ingendo. Biragaragara ko hari ikibazo gikomeye.”

“Hari abantu barenga ibihumbi bine bafatiwe mu tubari twihishe. Barimo abantu barenga ibihumbi bibiri bafatiwe mu birori byo mu ngo, harimo imodoka igihumbi, amamoto n’amagare byo sinakubwira.”

CP Kabera yavuze ko abantu basaba impushya bashaka gukora ingendo zirenga uturere n’intara kandi bitemewe, nabo biyongereye kuko bageze ku bihumbi 30 mu minsi icumi ishize.

Yaburiye abakomeje kurenga ku mabwiriza, avuga ko ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Iyo abantu bihishe Polisi ngo bakore ibirori, nta we uba afite icyizere cy’uko iyo yihishe Polisi aba yihishe na Covid-19, cyane cyane ko iyo bihishe Polisi bagomba kujya ahantu hafunze begeranye, bityo bikaba byakongera ibyago byo kugira ngo bandore iki cyorezo.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko abikorera bakwiriye gufata iya mbere mu guhangana na Covid-19 kuko ingamba zo kuyirinda iyo byakomeye zihanze cyane.

Ati “Hari abantu bameze nk’abategereje ko hari umuntu wo mu muryango we uzapfa kugira ngo yemere ko Covid-19 iriho. Hari abantu bameze nk’aho bategereje ko hari umuntu wabo uzaremba kugira ngo bemere ko Covid-19 iriho. Ibyo ntaho byatugeza. Umuntu wikorera ni byiza ko agira intumbero ireba kure.”

Yongeyeho ko “Nk’uko umuntu mu bucuruzi avuga ngo reka nshore iki nzunguka iki, nidushore mu kwibanda kuri aya mabwiriza kuko ushoye kutayitaho umusaruro nuko tugera aho tudashoboroa gucuruza na buke, aho rero ntidushaka kuhagera.”

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 10 Nyakanga 2021 ni bwo bwa mbere hapfuye abantu benshi kuva Covid-19 yagera mu Rwanda kuko hapfuye 17 ku munsi.

Mu minsi icumi gusa y’uku kwezi, kuva 1-10 Nyakanga 2021, Covid-19 imaze guhitana abantu 108 bose, umubare urenze abapfuye muri Kamena yose kuko yapfuyemo abagera kuri 87, ari nako kwezi kwafatwaga nk’ukwihariye mu guhitana benshi mu Rwanda bahitanywe na Covid-19.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko abikorera bakwiriye kuza ku isonga mu kubahiriza amabwiriza kuko ingamba zo kwirinda iyo zakajijwe aribo bigiraho ingaruka
CP Kabera yavuze ko gucungana na Polisi ntacyo byamarira ababikora kuko kuyihisha bitazatuma bihisha na Coronavirus
Aba bayobozi bagaragaje ko kwirinda bikwiriye guhera ku muntu ku giti cye aho gutegereza ko hari inzego zibibibutsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .