Abapfuye ni bane barimo umwe w’imyaka 79, 61, 56 na 51, bose ni ab’i Kigali. Abamaze gupfa bose muri rusange kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ni 217 mu gihe abamaze kwandura ubariyemo na 151 banduye kuri uyu munsi ni 16.337.
Usibye abapfuye n’abanduye, abakize ni 430 aho muri rusange abamaze gukira ari 12.047 naho abakirwaye ni 4.073. Ibipimo bimaze gufatwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ni 913.108.
Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!