Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi batatu bitabye Imana ari abagabo batatu b’imyaka 85, 56 bo mu Mujyi wa Kigali n’ufite 69 w’i Gatsibo.
Kuri uyu munsi mu Rwanda habonetse abantu 130 banduye Coronavirus mu bipimo 4963. Aba barwayi biganje mu Mujyi wa Kigali ahabonetse 39, Nyamagabe 22, Gicumbi na Nyagatare hakuwe 11 muri buri karere.
Minisante yatangaje ko abarwayi bakize Coronavirus, bagasezererwa mu bitaro n’abemerewe kuva mu ngo zabo biyongereyeho 401.
Kuva COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus igaragaye mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 931 150, byasanzwemo 16 941 bamaze kwandura; 13 389 barakize. Abagera ku 3323 ni bo bari gukurikiranirwa mu ngo zabo mu gihe abandi bari kwitabwaho kwa muganga. Abantu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 229 mu gihe abarwayi barembye ari 18.
Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko ijanisha ku bandura Coronavirus riri kuri 2.6%, iry’abakira ni 79% mu gihe abapfa bari kuri 1.3%.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
10.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagabo batatu b’imyaka 85, 56 (i Kigali) na 69 (i Gatsibo) bitabye Imana / Condolences to families of 85, 56 (in Kigali) and 69 (in Gatsibo) yo men who passed away pic.twitter.com/TADXJnAcge
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 10, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!