Abantu batatu bitabye Imana barimo umugore w’imyaka 79 wo mu Karere ka Kayonza n’undi ufite imyaka 38 ndetse n’umugabo w’imyaka 66 bo mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu munsi mu Rwanda habonetse abantu 114 banduye Coronavirus mu bipimo 4721. Aba barwayi biganje mu Mujyi wa Kigali ahabonetse 34, Gatsibo 18, Ruhango 15 na Muhanga 10.
Minisante yatangaje ko abarwayi bakize Coronavirus biyongereyeho 295.
Kuva COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus igaragaye mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 917 829, byasanzwemo 16 451 bamaze kwandura; 12 342 barakize. Abagera ku 3889 ni bo bari gukurikiranirwa mu ngo zabo mu gihe abandi bari kwitabwaho kwa muganga. Abantu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 220.
Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko ijanisha ku bandura Coronavirus riri kuri 2.4%, iry’abakira ni 73.7%% mu gihe abapfa bari kuri 1.3%.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
07.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagore babiri b’imyaka 79 (Kayonza), 38 (Kigali) n’umugabo w’imyaka 66 (Kigali) bitabye Imana / Condolences to families of two women 79 yo (in Kayonza), 38 yo (in Kigali) and 66 yo man (in Kigali) who passed away pic.twitter.com/e4mjBDZdgP
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 7, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!