Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatatu ryerekanye ko abarwayi bitabye Imana barimo umugore w’imyaka 105 n’abagabo babiri b’imyaka 85 na 52 bo mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu munsi kandi abasanganywe icyorezo biyongereyeho 146, biganjemo abo muri Kigali, aho umubare wagabanutse cyane ugera kuri 19 mu gihe mu minsi yashize byari hejuru.
Itangazo rikomeza ryerekana ko muri Kigali hasanzwe 19, Nyamagabe:16, Kamonyi:15, Nyagatare:12, Rulindo:11, Karongi:11, Gisagara:10, Ruhango:7, Rubavu:7, Musanze:6, Kayonza:6, Rusizi:5, Huye:3, Kirehe:3, Ngoma:3, Gakenke:2, Ngororero:2, Nyaruguru:2, Burera:2, Nyabihu:1, Rwamagana:1, Muhanga:1 na Gatsibo habonetse umurwayi umwe.
Ijanisha ku bantu bandura riri kuri 3% mu gihe ku barwayi bakira rigeze kuri 69.2%.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 899 247, hasanzwemo abantu 15 834 banduye. Muri bo 10 963 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 5663 bakiri kwitabwaho.
Umubare w’abicwa na Coronavirus wiyongereye mu gihe n’abarembye bari kwitabwaho byihariye bageze kuri 22.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
03.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’umugore w’imyaka 105 n’abagabo babiri b’imyaka 85 na 52 bitabye Imana i Kigali / Condolences to families of 105 yo woman and 85 & 52 yo men who passed away in Kigalipic.twitter.com/czD4HQt8Rc — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 3, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!