Abantu babiri bitabye Imana barimo umugore w’imyaka 69 wo mu Mujyi wa Kigali n’umugabo w’imyaka 56 wo mu Karere ka Muhanga.
Minisante yatangaje ko abakize Coronavirus biyongereyeho 389, biba ku nshuro ya mbere abantu benshi bakize mu munsi umwe kuko umubare munini w’abasezerewe icyarimwe wari 232, wabonetse ku wa 20 Mutarama 2021.
Kuri uyu munsi kandi mu Rwanda habonetse abantu 154 banduye Coronavirus mu bipimo 4135. Aba barwayi biganje mu Mujyi wa Kigali ahabonetse 28, Nyamagabe hakuwe 19, Kayonza havanwa 17 mu gihe Gicumbi na Kamonyi hasanzwe 12 muri buri karere, hakiyongeraho n’abo mu tundi turere.
04.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’umugore w’imyaka 69 (i Kigali) n’umugabo w’imyaka 56 (i Muhanga) bitabye Imana / Condolences to families of 69 yo woman (in Kigali) and 56 yo man (in Muhanga) who passed away pic.twitter.com/aUy0fF2qF0— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 4, 2021
Kuva COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus igaragaye mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 903 382, byasanzwemo 15 988 bamaze kwandura; 11 352 barakize. Abagera ku 4426 ni bo bari gukurikiranirwa mu ngo zabo mu gihe abandi bari kwitabwaho kwa muganga. Abantu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 210.
Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko ijanisha ku bandura Coronavirus riri kuri 3.7%, iry’abakira ni 71% mu gihe abapfa bari kuri 1.3%.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!