00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akenshi hazagamo babiri, batatu barwaye: Dr Ngamije avuga ku mpamvu RwandAir yahagaritse ingendo muri Uganda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 Kamena 2021 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu ndege, RwandAir, ku wa 10 Kamena yatangaje ko ihagaratse ingendo zijya muri Uganda kubera ubwiyongere bwinshi bwa Covid-19 buri kuhagaragara.

Hashize iminsi Uganda yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 aho ubwandu buri ku kigero cya 18%, ibi bikaba byaratumye hanafatwa ingamba zikomeye muri iki gihuguhu zo kwirinda.

Kuba muri iki gihugu bugarijwe n’icyorezo, byagize ingaruka ku Rwanda kuko hari abantu bavagayo barwaye, bakaba intandaro yo kugikwirakwiza mu gihugu.

Nyuma yo gusuzuma iki kibazo hafashwe ingamba z’uko ingendo RwandAir yakorerega muri Uganda zaba zihagaze kuko byari byagaragaye ko hari abaza mu ndege barwaye.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko kimwe mu byatumye Covid-19 yiyongera harimo n’abaturuka muri Uganda, bikaba byaragarajwe n’abazaga na RwandAir bapimwa bagasanga barwaye.

Ati “Byaratangajwe ku mugaragaro ko hari ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 muri Uganda, hari Abanyarwanda bakoreragayo imirimo itandukanye bari gutaha bamwe bagaca inzira zisanzwe ariko iyo usuzumye ubasangamo.”

“Abataha mu ndege iva Uganda iza inaha, twagiye tubona kenshi hazamo babiri, batatu barwaye muri kiriya cyumweru gishize, ari nacyo gituma hafashwe icyemezo cyo guhagarika RwandAir kujyayo.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwirinda ubu abava muri Uganda babanza gushyirwa mu kato.

Ati “Undi muntu uzajya uba avuyeyo azajya amara iminsi irindwi mu rugo yiheje, aho yaba yanyuze hose azajya amara iyo minsi aho twamuteganyirije kugira ngo tumusuzume turebe niba adafite ubwandu butari bwagaragara, nyuma y’icyo gihe niba butagaragaye atahe ajye mu rugo.”

“Nibumugaragaraho nabwo tumenye icyo dukwiye kumufasha kugira ngo adakwirakwiza ubwandu mu bandi bantu.”

Itangazo RwandAir yashyize hanze rivuga ko ingendo zibaye zihagaritswe kugeza mu gihe kitazwi, gusa abagenzi bagizweho ingaruka n’izo mpinduka bakaba bemerewe guhinduza amatike yabo ku buryo bazayabyaza umusaruro ubwo zizaba zasubukuwe.

Indege za RwandAir zabaye zihagaritse ingendo muri Uganda kubera ubwiyongere bwa Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .