00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatarakingiwe Covid-19 baba bafite ibyago byo guhitanwa nayo bikubye inshuro 11 uwakingiwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC), cyatangaje ko abantu batakingiwe Covid-19 baba bafite ibyago byikubye inshuro 11 byo kwicwa nayo ugereranyije n’abakingiwe.

Ni mu gihe abo bantu batakingiwe baba bafite ibyago byikubye inshuro 10 byo kurembywa n’iyo ndwara bakajya mu bitaro ugereranyije n’abakingiwe.

Byavuye mu nyigo yakozwe n’icyo kigo, igakorerwa ku bantu 600 000 barwaye Covid-19 muri Leta 13 mu zigize Amerika. Byakozwe hagati ya Mata uyu mwaka na Nyakanga.

Umuyobozi wa CDC, Dr. Rochelle Walensky, yavuze ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ari igihamya cy’uko inkingo zifite akamaro gakomeye.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko umuntu utarakingiwe aba afite ibyago byikubye kane byo kwandura Covid-19 ugereranyije n’uwakingiwe.

Ni ubushakashatsi bwagiye hanze mu gihe hari abantu bagera kuri miliyoni 75 muri Amerika batarajya kwikingiza.

Byatumye kuri uyu wa Kane Perezida Joe Biden afata ingamba zidasanzwe zo kugira itegeko kwikingiza ku bakozi ba Leta kugira ngo benshi babyitabire.

Uwakingiwe Covid-19 aba afite amahirwe yo kuticwa nayo yikubye inshuro 11 ugereranyije n'utarakingiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .