Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Gashyantare 2021, rigaragaza ko abantu 333 bakize bituma umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uba 15 125.
Mu bipimo 2662 byafashwe ho habonetse abantu 141 banduye, bituma umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ugera ku 17 484.
Kuri ubu mu Rwanda hari abarwayi 2120 bakiri kwitabwaho mu ngo zabo ndetse no mu bitaro byabugenewe.
Inkuru nziza kandi ni igabanuka ry’abitaba Imana kuko kuri uyu munsi nta murwayi wahitanywe n’iki cyorezo bituma umubare w’abo kimaze gutwara ubuzima uguma kuri 239.
Kugeza uyu munsi abandura bari ku kigero cya 5.3%, mu gihe abakira bageze kuri 86.5% naho abahitanwa na Coronavirus ni 1.3%.
15.02.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/XVDZa0rlZY
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 15, 2021
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bigo byagenewe kwakira abarwayi ba Coronavirus harimo abantu 10 barembye cyane.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!