00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kigali ba mbere batangiye kwipimisha COVID-19 ku giciro cyoroheje

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Kanama 2021 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye bwa mbere igikorwa cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro yigenga yo hirya no hino bavuze ko kugabanya igiciro bizatuma bazajya bipimisha kenshi gashoboka.

Ku wa 1 Kanama 2021 ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko igiciro cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro cyagabanyijwe, kigashyirwa ku 5000 Frw kivuye ku 10.000 Frw.

Aya mabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Kanama 2021, abipimishije ku giciro cyagabanyijwe bavuga ko ari amahirwe babonye yo kujya bahora bazi uko bahagaze kuko kugabanya igiciro bizatuma bipimisha kenshi gashoboka.

Uyu munsi kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe uburyo bwihuse (rapid test) byitabiriwe cyane kuko muri Clinic d’Harmony yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, IGIHE yasanze hamaze gupimirwa abantu basaga 100 mu gihe ubusanzwe bapimaga 50 cyangwa munsi yabo ku munsi.

Ku ruhande rw’iri vuriro, hari irya BMC Clinic aho naho bapimye abantu basaga 150 mu gihe batari basanzwe babagezaho.

Bamwe mu bipimishije baganiriye na IGIHE bavuze ko kuba igiciro cyaragabanyijwe bizabafasha guhora bazi uko bahagaze, bose bagahuriza ku kuba bazajya bipimisha byibuze nyuma y’ibyumeru bibiri.

Nsengiyumva Alphonse yagize ati “Kuba igiciro cyamanutse ngiye kongera ubwirinzi bwanjye byibuze nzajya nipimisha rimwe mu byumweru bibiri. Mbere kubera igiciro cyari hejuru si nipimishaga kenshi.”

Iyi mihigo ayihuje na Ndayisaba Saidi Hamisi, usanzwe ari umusifuzi kubera akazi ke kamusaba kwipimisha kenshi gashoboka, kuba igiciro cyamanuwe byamworohereje ubu azajya yipimisha inshuro nyinshi cyane.

Yagize ati “Byaradushimishije kuko bizatuma twipimisha turi benshi wasangaga ayo mafaranga ari menshi ubushobozi bwo kuza kwipimisha ntibuboneke kuri bamwe.”

Yakomeje ati “Maze kwipimisha inshuro nyinshi kuko ndi umusifuzi, ubu bizajya bimfasha kuza kenshi nko mu byumweru bibiri nzajya nza kugira ngo ndebe uko ubuzima buhagaze.”

Ku ruhande rw’abafite amavuriro bavuga nubwo inyungu zitazaba nyinshi igiciro cyagabanutse ariko inyungu atarizo bashyize imbere ahubwo barangajwe imbere no guhashya Covid-19.

Umukozi muri Clinic d’Harmony, Mukeshima Ernest, yagize ati “Ibyo kunguka ntabwo turi kubireba ubu, icyo dushyize imbere ni ugufatanyiriza hamwe mu kurwanya icyorezo kuko iki ari ikibazo cyugarije igihugu cyose tugomba gutanga umusanzu wacu inyungu zizaza nyuma cyararangiye.”

Mu Rwanda kwipimisha Covid-19 bikorwa mu buryo bubiri. Hari ikizamini gifatwa cyihuta kizwi nka “Antigen Covid-19 rapid test” ari nacyo cyashyizwe kuri 5000 Frw. Iki kiboneka umuntu apimwa mu mazuru ibisubizo bikaboneka mu minota itarenze 15.

Hari ikindi cyitwa “PCR” gifatwa mu kanwa cyo kiba kigamije gucukumbura ngo kirebe ko umuntu adafite ubwandu bwa Covid-19, ibisubizo biboneka nyuma y’amasaha 24, umuntu akishyura 47.200 Frw.

Kuva Coronavirus yagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bisaga miliyoni ebyiri, mu gihe abo yahitanye ari 890.

Abakorera amavuriro yigenga bavuga ko ubu igishyizwe imbere ari ukwirinda Covid-19 kurenza gushaka amafaranga
Abipimishije Covid-19 uyu munsi banyuzwe no kuba igiciro cyaragabanyijwe
Abipimishije ku giciro gishya bavuga ko bigiye kubafasha guhora bazi uko bahagaze
Igiciro cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse buzwi nka "rapid test" mu mavuriro cyagabanyijwe kigashyirwa ku 5000 Frw kivuye ku 10.000 Frw
Inzego z'ubuzima zigaragaza kwipimisha Covid-19 nka bumwe mu buryo bushobora kugabanya ubwandu
Muri Clinic d’Harmony bapimye COVID-19 abantu basaga 100 uyu munsi
Muri BMC Clinic uyu munsi bapimye abasaga 150
Ndayisaba Saidi Hamisi usanzwe ari umusifuzi kubera akazi ke bimusaba kwipimisha kenshi gashoboka kuba igiciro cyamanuwe byamworohereje ubu azajya yipimisha inshuro nyinshi zishoboka
Nsengiyumva Alphonse yavuze ko ubu agiye kujya yipimisha nyuma y'ibyumweru bibiri

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .