00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu icyenda bahitanywe na Covid-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kanama 2021 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu icyenda bahitanywe n’icyorezo cya Covid-19 ku wa 28 Kanama 2021 mu gihe abagaragaye ko banduye mu bipimo byafashwe hirya no hino mu gihugu ari 519.

Abitabye Imana barimo abagabo bane n’abagore batanu. Byatumye abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu minsi irindwi baba 61 na 1071 kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Kuva icyo gihe ibipimo 2 403 180 ni byo bimaze gufatwa hirya no hino mu gihugu. Mu minsi irindwi ishize abanduye ni 3796 habariwemo n’abo mu masaha 24 ashize.

Umujyi wa Kigali uri ku isonga mu kugaragaramo ubwandu bwinshi ahabonetse abantu 91. Hakurikiraho Akarere ka Huye na 53 na Muhanga 48.

Ni mu gihe uturere twa Rulindo, Nyamagabe, Ruhango, Rwamagana, Nyamasheke na Rubavu nta muntu wagaragaye ko yanduye.

Ibi ariko ntibivuze ko ubwandu bwashize muri utu turere ahubwo ni uko mu bipimo byafashwe nta bwabonetsemo.

Kuri ubu abarwayi barembye ni 37, abasezerewe ni 9 mu gihe mu minsi irindwi hasezerewe abarwayi 69.

U Rwanda ruri gushyira imbaraga mu bikorwa by’ikingira aho Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abaturarwanda bamaze gukingirwa bangana na 1477 188.Abahawe doze ebyiri ni 606 892. Kuri uyu wa 28 Kanama abakingiwe bashya ni ukuvuga abahawe doze ya mbere ni 51781.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .