Abarwayi batatu bitabye Imana ni abagore babiri barimo uw’imyaka 75 w’i Kigali, uwa 36 w’i Huye n’umugabo w’imyaka 59 wo muri Kigali.
Kuri uyu wa Gatandatu, kandi abarwayi batanu bakize Coronavirus mu masaha 24 yashize, bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 17 307.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 1 004 667, hasanzwemo abantu 18 790 banduye. Muri bo 17 307 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1222 bakiri kwitabwaho naho 11 bararembye.
Minisante itangaza ko ijanisha ku bandura rihagaze kuri 2.4% , abakira ni 92.5%% na ho abapfa ni 1.4%.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
27.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagore babiri b’imyaka 75 (i Kigali), 36 (i Huye) n’umugabo w’imyaka 59 (i Kigali) bitabye Imana / Condolences to families of 75 (in Kigali), 36 (in Huye) yo women and a 59 yo man (in Kigali) who passed away pic.twitter.com/8xW4pxu6d4
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 27, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!