Abarwayi bitabye Imana ni abagore batatu barimo uw’imyaka 73 w’i Kamonyi, ufite imyaka 29 w’i Kigali n’undi wa 27 wo mu Karere ka Huye.
Itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri ryerekanye ko hagaragaye abarwayi 190 barimo 54 bakuwe mu Mujyi wa Kigali n’abandi basanzwe mu turere dutandukanye tw’igihugu aho nka Karongi habonetse 34, Kayonza 17, Nyamagabe 16 na Nyagatare hakuwe 14.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 926 187, hasanzwemo abantu 16 811 banduye. Muri bo 10 272 [barimo na 359 bo kuri uyu munsi] basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3597 bakiri kwitabwaho.
Umubare w’abicwa na Coronavirus wiyongereyeho batatu mu gihe umubare w’abarwayi barembye bari kwitabwaho byihariye ari 18.
Ijanisha ku bantu bandura iki cyorezo riri kuri 3.8% mu gihe iry’abakira ari 77.2% naho abapfa bari kuri 1.3%.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
09.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagore batatu b’imyaka 73 (i Kamonyi), 29 (i Kigali) na 27 (i Huye) bitabye Imana / Condolences to families of 73 (in Kamonyi), 29 (in Kigali) & 27 (in Huye) yo women who passed away pic.twitter.com/w95gInuHI7
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 9, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!