Abishwe na Coronavirus ni abagore babiri b’imyaka 96 na 91 n’umugabo w’imyaka 47 bitabye Imana bo mu Mujyi wa Kigali.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Mbere, rigaragaza ko mu masaha 24 ashize hafashwe ibipimo 3453, byabonetsemo abantu 170 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku 16 621.
Abarwayi bashya babonetse uyu munsi biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali hasanzwe 47, Nyamagabe 14, Kirehe 12, Gatsibo, Ruhango na Kayonza habonetse abanduye 11 muri buri karere.
Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2021 kandi mu Rwanda abarwayi 287 bakize Coronavirus bituma umubare w’abamaze gukira bose ugera kuri 12629. Ni ukuvuga ko abakirwaye ari 3769.
Kugeza uyu munsi abandura bari ku kigero cya 5%, mu gihe abakira bageze kuri 75.9% naho abahitanwa na Coronavirus ni 1.3%.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bigo byagenewe kwakira abarwayi ba Coronavirus harimo abantu 21 barembye cyane.
08.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagore babiri b’imyaka 96 na 91 n’umugabo w’imyaka 47 bitabye Imana i Kigali / Condolences to families of 96 & 91 yo women and 47 yo man who passed away pic.twitter.com/QMYJAcHzo3
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 8, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!