Abantu batatu bahitanywe na Covid-19 harimo abagabo babiri umwe w’imyaka 85 n’undi w’imyaka 77 bo muri Kigali ndetse n’undi w’imyaka 43 wo mu karere ka Gicumbi.
Umubare w’abanduyee kuri uyu wa Mbere watumye abamaze kwandura bose mu Rwanda baba 18 199, barimo 16 992 bamaze gukira, 955 bakirwaye na 252 imaze guhitana. Abarembye ni 13 mu gihe ibipimo bimaze gufatwa ari 980 705 birimo 2665 byafashwe kuri uyu wa Mbere.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
22.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagabo batatu b’imyaka 85, 77 (i Kigali) na 43 (i Gicumbi) bitabye Imana / Condolences to families of 85, 77 (in Kigali) and 43 (in Gicumbi) yo men who passed away pic.twitter.com/OLesIACVRA
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 22, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!