Abishwe na Coronavirus ni abagore bane b’imyaka 75, 50, 37 bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’undi w’imyaka 64 wo mu Karere ka Rulindo. Hari kandi n’abagabo batatu b’imyaka 80, 60 muri Kigali n’undi w’imyaka 66 w’i Nyaruguru.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021, rigaragaza ko mu masaha 24 ashize hafashwe ibipimo 4257, habonekamo abanduye 229, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku 15688.
Rikomeza rigaragaza ko abandi bantu 473 bakize iki cyorezo bituma umubare w’abamaze gukira bose ugera kuri 10745. Ni ukuvuga ko abakirwaye ari 4738.
Abarwayi bashya babonetse uyu munsi biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali kuko ari 57, Nyamagabe 32, Gisagara 21 mu gihe uturere twa Nyabihu, Rutsiro, Kirehe na Nyanza nta murwayi n’umwe wagaragayemo.
Kugeza uyu munsi abandura bari ku kigero cya 5.4%, mu gihe abakira bageze kuri 68.4% naho abahitanwa na Coronavirus ni 1.3%.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bigo byagenewe kwakira abarwayi ba Coronavirus harimo abantu 19 barembye cyane.
02.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abantu barindwi bitabye Imana: Abagore bane b’imyaka 75, 50, 37 (i Kigali), 64 (i Rulindo) hamwe n’abagabo batatu b’imyaka 80, 60 (i Kigali) na 66 (i Nyaruguru) pic.twitter.com/QbP6LOEusl
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 2, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!