Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Kane, tariki 11 Gashyantare 2021, rigaragaza ko mu masaha 24 ashize hafashwe ibipimo 3522 bya COVID-19, hakabonekamo abantu 127 banduye.
Abantu babiri bapfuye ni abagabo b’imyaka 87 na 85 bose bo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu barwayi bashya babonetse mu masaha 24 ashize abenshi ni abo muri uyu mujyi umaze iminsi mike uvuye muri gahunda ya guma mu rugo.
Abarwayi 36 babonetse i Kigali, Nyamagabe haboneka 19 mu gihe kandi uturere two mu Burasirazuba nka Kayonza, Nyagatare na Kirehe natwo twagize abarwayi naho uturimo Rutsiro na Nyabihu turi mu dukomeje kutagaragaramo umubare w’abandura iki cyorezo.
Kuva COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus igaragaye mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 934 672, abamaze kwandura ni 17 068. Abamaze gukira ni 13 678, abakirwaye ni 3159 naho abarembye ni 15 mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari 231.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu gihugu hose, kuri ubu ijanisha ku bakira rigeze kuri 81.1%, naho abandura bakaba bari kuri 3.6% mu gihe abapfa bo bageze kuri 1.3%.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
11.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagabo babiri b’imyaka 87 na 85 bitabye Imana i Kigali / Condolences to families of 87 and 85 yo men who passed away in Kigali / Condoléances aux familles de deux hommes de 87 et 85 ans qui sont décédés à Kigali. pic.twitter.com/4HLJyTn5ss
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 11, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!