00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 2000 bagenda mu modoka rusange na moto bagiye gupimwa Covid-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangije gahunda y’iminsi itatu yo gupima icyorezo cya Covid-19, abagenzi bakoresha imodoka rusange, abamotari n’abagenda mu modoka bwite mu Mujyi wa Kigali.

Ni gahunda yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi ikazageza ku wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, aho izarangira hapimwe abagera ku 2000.

Ibikorwa byo gupima Abanyarwanda Covid-19, byatangiye mbere gato y’uko iki cyorezo kigaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Gahunda yo gupima ikorwa buri munsi gusa RBC ikunze kugira uburyo bwihariye bwo kugenda ipima abantu bari mu bice bitandukanye cyangwa ibyiciro bitandukanye hagamijwe kugenzura imiterere ya Covid-19.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva icyo gihe mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1.371.636 byasanzwemo abanduye 26.141 mu gihe abavuwe bagakira ari 24.764.

Kugeza ubu abantu 1.033 ni bo bakirwaye Coronavirus mu gihe babiri ari bo barembye, bari kwitabwaho byihariye. Abamaze gukingirwa mu gihugu kuva ibikorwa byo gutanga inkingo bitangiye ku wa 5 Werurwe 2021 ni 350.000.

Abatwara n'abagenda mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali barimo gupimwa icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .