Kuri uyu wa Gatanu kandi Minisante yatangaje ko hakize abarwayi 23, buzuza 17 302 bamaze gusezererwa mu bitaro mu gihe nta witabye Imana ndetse umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uguma kuri 258.
Abarwayi bashya babonetse mu masaha 24 yashize batumye umubare w’abanduye Coronavirus mu gihugu hose kuva ku wa 14 Werurwe 2020, uba 18 689.
Kugeza kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021, mu Rwanda habarurwa abarwayi bari kwitabwaho bagera ku 1129 mu gihe abantu 11 ari bo barembye.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko ijanisha ku barwayi bashya bandura riri ku kigero cya 3.3%%, mu gihe abakira bageze kuri 92.5% naho abahitanwa na Coronavirus ni 1.4%.
26.02.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/lsFoXPyvb2
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 26, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!