00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahawe doze y’urukingo rwa AstraZeneca bashobora guhabwa iya kabiri ya Pfizer

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Kanama 2021 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yatangaje ko nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi hari abantu bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa ya AstraZeneca kuri ubu bashobora guhabwa iya kabiri ya Pfizer ndetse bigiye gutangira gukorwa muri iyi minsi.

Abahanga bagaragaza ko ari ngombwa gufata doze ebyiri z’uru rukingo, mu gihe cy’intera itandukanye bitewe n’ubwoko bw’urukingo, kugira ngo umuntu agire ubwirinzi buhagije.

Bavuga kandi ko urwa AstraZeneca rwa kabiri rutangwa hagati y’ibyumweru 8 na 12 nyuma yo guhabwa urukingo rwa mbere naho urukingo rwa kabiri rwa Pfizer rutangwa hagati y’iminsi 21 na 28.

Ni mu gihe ariko hari undi mubare munini w’Abanyarwanda bahawe doze ya mbere y’urukingo, ndetse iminsi iteganywa ikaba yararenze.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin yasabye ko bakwihutira kugera ahatangirwa inkingo kugira ngo bahabwe dose ya kabiri hatitawe ku minsi barengejeho kuko nta ngaruka byabagiraho ugereranyije n’uko babyihorera ntibajyeyo.

Ati “Umuntu wacikanwe n’urukingo, hagati y’urwa mbere n’urwa kabiri akarenza ya minsi, uwo muntu ntabwo twamugira inama yo kuguma mu rugo ngo yihebe, ati ‘urwa mbere rwayabe imfabusa.’”

Yakomeje agira ati “Nawe naze ahubwo aze byihuse afate urukingo rwa kabiri kugira ngo rwunganire ubwirinzi buke umubiri wabashije gukora ku rukingo rwa mbere.”

Hari abantu bafashe dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 barenza cyane iminsi isabwa kugira ngo bafate dose ya kabiri ndetse n’abandi bafashe AstraZeneca nka dose ya mbere, none ubu hari gutangwa Pfizer.

Dr Nsanzimana yavuze ko ari ibintu byamaze kwemezwa n’ubushakashatsi ko izo nkingo ebyiri kuba umuntu yazivanga nta ngaruka byamugiraho bityo Abanyarwanda bizabaho badakwiye kugira ikibazo.

Ati “Birashoboka ko umuntu yaba yarafashe urukingo rw’ubwoko runaka, akaba urwa kabiri yafata urundi, byagiye bigibwaho impaka cyane, ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa.”

“Ariko kugeza uyu munsi wa none ndetse n’imibare mishya igaragaye mu cyumweru gishize ko umuntu wafashe urukingo rwa AstraZeneca ashobora ndetse no gufata urukingo rwa kabiri rwa Pfizer ntagire ikibazo ahubwo bikaba byamuha ubudahangarwa bufatika.”

RBC itangaza ko kugeza ubu ku zindi nkingo nta bushakashatsi burakorwa ariko kuri AstraZeneca na Pfizer, ubushakashatsi bwarabyemeje ndetse n’itsinda rishinzwe gukurikirana icyorezo hano mu Rwanda ryamaze kubisuzuma ku buryo ubu bigiye gutangira gukoreshwa.

Leta ifite intego ko mu mpera z’umwaka utaha Abanyarwanda 60% bazaba bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19. Ibintu byitezweho kongera kurekura urujya n’uruza mu Rwanda.

Mu mibare ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko kuri uyu wa 8 Kanama 2021, abantu 544 ni bo bahawe dose ya mbere mu gihe kuva muri Werurwe 2021, abamaze gukingirwa ari 622.695.

Abahawe doze ya mbere ya AstraZeneca biremewe ko bashobora guhabwa iya kabiri ya Pfizer

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .