Uru rukingo rwakozwe na Janssen , ikigo gikora imiti cyo mu Bubiligi gishamikiye kuri Johnson & Johnson.
Ibyavuye mu igerageza byagaragaje ko abarutewe batigeze bajya mu bitaro nyuma cyangwa se ngo bapfe.
BBC yatangaje ko uru rukingo rwagaragaje kurinda abarutewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kigero cya 72 %, gusa byageze muri Afurika y’Epfo imibare iramanuke, rurinda abaruhawe ku kigero cya 57 %.
Igerageza ryakorewe ku bantu bagera 44,000 barimo 468 bari barwaye Coronavirus.
Dr Mathai Mammen wo muri Janssen yagize ati “dose imwe gusa ifite uburinzi bukomeye, ndetse rukaba rworoshye gutwarika ndetse no kubikwa, ibyo bizatuma rugera ku bantu benshi bashoboka.”
Iyi sosiyete irateganya gukora inkingo byibuze miliyari imwe muri uyu mwaka. Ibihugu bitandukanye byamaze gusaba kuzahita bigezwaho uru rukingo ubwo ruzaba rumaze kwemerwa, Amerika yasabye miliyoni 100, Canada yasabye miliyoni 38, ndetse n’u Bwongereza bwasabye miliyoni 30.
Icyakora haracyari impungenge ku bushobozi bw’uru rukingo mu guhangana n’ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Afurika y’Epfo, bwandura ku kigero cyo hejuru.
Uru rukingo ruje mu gihe hari urundi rwa Novavax amagerageza rwakorewe yagaragaje ko rukingirwa Covid-19 ku kigero cya 89 %.
Hategerejwe ko izo nkingo zemezwa ku rwego mpuzamahanga ngo zitangire gukoreshwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!