00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukingo rwa HPV rwagabanyije Kanseri y’inkondo y’umura hafi ku kigero cya 90%

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 4 Ugushyingo 2021 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikora Ubushakashatsi kuri Kanseri mu Bwongereza cyatangaje ko urukingo rwayo ruzwi nka “Human Papillomavirus Vaccine (HPV) rwarokoye ubuzima bwa benshi bicwaga na kanseri ku buryo hafi 90% by’abahitanwaga n’iy’inkondo y’umura babashije gutabarwa na rwo.

Ubusanzwe kanseri z’inkondo y’umura hafi ya zose ziterwa na virusi, icyakora ubu icyizere ni cyose kuko urukingo ruhari rushobora kuzarandura burundu iyo ndwara.

Kugeza ubu uru rukingo ruhabwa abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 11 na 13 icyakora kuva mu 2019 mu Bwongereza, abahungu na bo batangiye kujya bahabwa urwo rukingo kuko na bo bari mu bafite ibyago byo kurwara kanseri ziterwa na ‘human papillomavirus’.

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubuzima, The Lancet, bwakorewe ku bakobwa bari barakingiwe guhera mu 2008 ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu Bwongereza, ubu bakaba bagejeje mu myaka 20 no hejuru yayo, bugaragaza ko ubwandu bwa kanseri y’inkondo y’umura byagabanutse ku kigero cya 87% muri abo babashije guhabwa urukingo.

Nk’uko BBC ibivuga, Prof. Peter Sasieni, uri mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko uru rukingo “rwatanze umusaruro munini cyane” kuko muri rusange abagera kuri 450 rwabarinze kurwara iyo kanseri n’aho abagera ku 17.200 rubarinda kuba hari ingingo zabo zabyimba ku buryo byabaviramo kanseri.

Kugeza ubu, abagore basabwa guhora bisuzumisha nibura mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa itanu kugira ngo harebwe ko bataba baramaze gufatwa n’iyo ndwara ya kanseri y’inkondo y’umura ndetse, Prof Sasieni avuga ko bakwiriye gukomeza kubikangurirwa kandi bakabwirwa umumaro wo kwisuzumisha.

Ikitarasobanuka neza kuri uru rukingo, ni igihe rushobora kumara rugifite ubushobozi bwo gukingira uwaruhawe cyangwa se mu gihe runaka niba umuntu ashobora kongerwa urundi mu gihe kandi isi igihangayikishijwe n’ubwoko burenga ijana bwa virusi zitera kanseri, zizwi nka ‘human pappillomavirus’.

Ibihugu birenga 100 bimaze gutangira gahunda yo gutanga uru rukingo rwa HPV muri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, hagamijwe kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura.

Urukingo rwa HPV rwagabanyije Kanseri y’inkondo y’umura hafi ku kigero cya 90%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .