00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNFPA yahaye ababyaza ibikoresho bya miliyoni 21 Frw

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Kanama 2021 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, ryahaye Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ububyaza n’Ubuforomo, Ishuri Rikuru rya Kibogora n’irya Ruli inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu buforomo n’ububyaza bifite agaciro ka miliyoni 21 Frw.

Ibikoresho byatanzwe birimo ibyifashishwa mu kwigisha abanyeshuri umwuga w’ubuforomo n’ububyaza cyane cyane muri laboratwari bizwi nka “Maman Natalie”.

Byarimo kandi mudasobwa esheshatu zahawe ababyaza bari kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, kugira ngo boroherwe no gukomeza amasomo.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Ububyaza muri UNFPA, Ishami ry’u Rwanda, Dr Gakwerere Mathias, yavuze ko iyo nkunga iri muri gahunda y’ubufatanye n’ayo mashuri ndetse n’Ishyirahamwe ry’Ababyaza mu gihugu bumaze igihe.

Ati “Nk’uko dusanzwe dukorana na bo, twabageneye inkunga y’ibikoresho bibafasha kwigisha abanyeshuri bakora imyitozo, bimenyereza uburyo babyaza n’uko bakemura ibibazo bishobora kuza mu gihe umubyeyi abyara.”

Ibikoresho bizwi nka “Maman Natalie” byatanzwe byifashishwa mu myitozo y’uko umubyeyi ubyara yitabwaho, uko abyazwa ndetse n’uko ashobora gufashwa nyuma yo kubyara abaye agize ikibazo cyo kuva.

Ingabire Marie Jeanne uyobora Ishami ry’Ububyaza n’Ubuforomo mu Ishuri Rikuku rya Ruli, yatangaje ko ibyo bikoresho bahawe bibafasha kwereka abanyeshuri uko bashyira mu ngiro ibyo biga babikorera muri laboratwari.

Ati “Mbere y’uko tujyana abanyeshuri mu imenyerezamwuga mu bitaro tubanza kubajyana muri laboratwari. Ibi bikoresho baduhaye ni byo babanza kwitorezaho.”

Bagirisano Justine umaze imyaka 10 mu bubyaza akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu bahawe mudasobwa bari kwiga Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza.

Yavuze ko mu gihe amaze imbogamizi yagiye abona muri uwo mwuga zirimo kuba hari abantu benshi batawusobanukiwe bigatuma batawujyamo.

Ati “Kimwe mu bibazo dufite hano mu gihugu no ku Isi yose, ni umubare muke w’ababyaza. Ikindi kandi nka hano muri Kaminuza y’u Rwanda turi kugerageza kwakira abanyeshuri, ariko kubera ko twebwe tubakira tukiri bake bikaba ikibazo.”

Umuyobozi w’Ishuri ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda,
Prof Kagwiza Jeanne wari mu bitabiriye uwo muhango, yasabye abahawe inkunga kuyikoresha uko bikwiye barushaho kunoza inshingano zabo.

Yababwiye ko ibikorwa byabo bitanga umusanzu ugaragara kuko abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa bayara yagiye igabanuka.

Imibare yo mu 2020 yerekanye ko abagore bapfa babyara mu Rwanda bavuye kuri 210 mu bihumbi 100 (mu 2010) bagera kuri 203 mu bihumbi 100 ubu. Ni mu gihe abana bapfa bavuka bavuye kuri 20 bagera kuri 19 mu gihumbi.

Intego ni uko ababyeyi bapfa babyara bazaba bageze kuri 70 mu bihumbi 100, naho abana bapfa bavuka bakazaba bageze kuri 12 mu gihumbi mu 2030.

Bagirisano Justine umaze imyaka 10 mu bubyaza yavuze ko yagiye abonamo inzitizi zirimo kuba hari benshi batawusobanukiwe
Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Ububyaza muri UNFPA, Ishami ry’u Rwanda, Dr Gakwerere Mathias
Umuyobozi wa Ishami ry'ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof Kagwiza Jeanne
Ingabire Marie Jeanne uyobora Ishami ry’Ububyaza n’Ubuforomo mu Ishuri rikuku rya Ruli, yatangaje ko ibyo bikoresho bahawe bibafasha kwereka abanyeshuri uko bashyira mu ngiro ibyo biga
Ibikoresho byatanzwe byarimo mudasobwa esheshatu zahawe ababyaza bari kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .