Mu itangazo FDA yashyize ahagaragara ku wa 12 Mutarama 2020, yavuze ko uwo muti ukozwe mu binini by’umweru, ariko hakaba haragiye hagaragazwa ibindi by’umuhondo kandi ari ubwoko bumwe, ndetse biri mu ipaki imwe.
Igitutu cy’abagiye bagura ibi binini na za farumasi zibicuruza basabye icyo kigo gukora iperereza kuri uko kunyuranya kw’amabara y’ibinini by’ubwoko bumwe, ni cyo cyatumye uwo muti uhagarikwa by’agateganyo ngo habanze hakorwe iperereza.
Iri hagarikwa ry’agateganyo rije nyuma y’uko mu mpera za Nzeri 2020, FDA yakoze isuzuma ry’ibinini bya Unibrol bifite ibara ry’umweru n’ibifite iry’umuhondo, maze rikagaragaza ko bitandukanye ku buziranenge.
Abantu bose bafite, abacuruza, abaranguza n’abinjiza mu gihugu Unibrol bategetswe kuba bayirekeye mu bubiko, kugeza igihe iperereza ryimbitse rizarangirira.
Umuti wa Unibrol USP ukozwe mu binini bya miligarama 250, ukorwa na Universal Corporation Ltd y’Abanya-Kenya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!