00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi wahariwe abahanga mu by’imiti wizihijwe mu Rwanda hagaragazwa ko bakiri bake

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti [National Pharmacy Council], Dr. Hahirwa Innocent, yatangaje ko mu Rwanda hakiri umubare muto w’abahanga mu by’imiti ‘Pharmacists’ ndetse n’abahari benshi ari abarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu gihe hakenewe n’inzobere muri uyu mwuga.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021, mu kwitegura Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abahanga mu by’Imiti ku Isi wizihijwe ku nshuro ya 11.

Dr. Hahirwa yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari abahanga mu by’imiti 1068 gusa, bivuze ko ubagereranyije n’umubare w’Abanyarwanda bose, Umu-Pharmacien umwe aba areberera abantu barenze 12.130 mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risaba ko byibura agomba kureberera abantu 1.200 gusa.

Yagize ati “Turacyafite urugendo rurerure kugira ngo tubashe kugera aho, ntitwabura gukangurira abantu kwiga iby’ubuhanga mu by’imiti, tunasaba abashoramari gushora imari mu kwigisha abahanga mu by’imiti.”

“Tuzi ko uretse n’uruganda rw’inkingo ruzatangira mu Rwanda, hari n’inganda z’imiti zigiye gutangira kandi izo zose zizakenera abahanga mu by’imiti, ni ukuvuga rero niba hari abantu bashaka gushora imari bagana mu kwigisha abahanga mu by’imiti.”

Kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda ni yo yonyine ifite ishami ryigisha abahanga mu by’imiti, bivuze ko buri wese ubikeneye atabona uko abyiga cyane ko iyi Kaminuza idafata buri munyeshuri.

Umujyanama akaba n’Umubitsi w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti, Uzabakiriho Darius, yavuze ko hakiri n’icyuho mu nzobere muri uyu mwuga kuko nka 90% by’abahanga mu by’imiti u Rwanda rufite bose bafite impamyabushobozi z’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Yagize ati “Abahanga mu by’imiti dufite uyu munsi mu Rwanda baracyari bake n’abo dufite benshi ni abarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, A0. Uyu munsi rero dukeneye n’abazobereye, bafite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’inzobere mu gukora imiti, gukora inkingo ndetse no kugenzura ubuziranenge.’’

Uzabakiriho yavuze ko ugereranyije n’icyerekezo u Rwanda ruganamo cya 2050, u Rwanda rukeneye inzobere zikora mu nganda zizatangizwa mu gihugu, izizakora mu bitaro by’icyitegererezo kugira ngo bijyane na gahunda y’igihugu yo guteza imbere ubukerarugendo mu buvuzi.

-  Abahanga mu by’imiti ni ijisho rireba ko umuti utaba uburozi

Ubusanzwe abahanga mu by’Imiti baba bazi uko umuti ukorwa, uko ukora n’uko ukoreshwa, ni bo bagira uruhare runini mu gukora imiti ndetse banakora ubushakashatsi ku miti bwifashishwa mu kuyongerea ubushobozi bwo kuvura cyangwa kuyihindura.

Dr. Hahirwa yasabye abahanga mu by’imiti gukora kinyamwuga, bagatanga imiti yujuje ubuziranenge, bakagira inama umurwayi uko afata imiti n’uko yitwara mu burwayi bwe, bakanamuhumuriza kugira ngo abashe gukira vuba.

Uzabakiriho yavuze ko abahanga mu by’imiti ari nk’ijisho rihora rireberera abarwayi kugira ngo imiti bahawe itaba uburozi, kuko iyo umuti ufashwe nabi wica aho gukiza.

Yaboneyeho no gusaba abarwayi kugirira icyizere abahanga mu by’imiti mu Rwanda kuko bakurikiranwa kuva bagitangira Kaminuza kugeza barangije ndetse bagahabwa n’ikizamini kibahesha uburenganzira bwo kuba abanyamwuga nyabo kivuguruwa buri mwaka.

Abahanga mu by’imiti basabwe gufata neza abarwayi ndetse mu gihe hari ugize ikibazo muri ‘Pharmacie’ akabimenyesha urugaga akoresheje imbuga nkoranyambaga zarwo.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abahanga mu by’Imiti ku Isi, ku nshuro yawo ya 11 ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Pharmacy: Always trusted for your health’ [Umwuga w’ubuhanga mu by’imiti uhora wizewe ku buzima bwabwe]. Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti rwifurije abanyamwuga barwo Umunsi Mpuzamahanga wabahariwe.

Perezida w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti [National Pharmacy Council], Dr. Hahirwa Innocent, yatangaje ko mu Rwanda hakiri umubare muto w’abahanga mu by’imiti
Umujyanama akaba n’Umubitsi w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti, Uzabakiriho Darius, yavuze ko hakiri icyuho mu nzobere muri uyu mwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .