Umubyeyi amaze amezi hafi atanu asinziriye muri CHUK kubera ikinya yatewe abyara

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 4 Mutarama 2018 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 8 Kanama 2017, Mukansanga Théodette w’imyaka 39 wo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, ntarongera gukanguka nyuma yo guterwa ikinya abyara.

Habyarimana Juvénal, umugabo wa Mukansanga, yishwe n’agahinda, dore ko ari we umurwaje akaba atazi igihe azakangukira.

Uyu mubyeyi wari ubyaye gatanu neza, ku nshuro ya gatandatu byabaye ingorabahizi bisaba ko abagwa ku Bitaro bya Kibagabaga byamwakiriye. Ikinya bamuteye cyamusinzirije ubudakanguka, yoherezwa kurwarira kuri CHUK.

Habyarimana yabwiye IGIHE ati "Ndi hano mu bitaro bya CHUK kubera ikibazo umugore wanjye yagiriye mu bitaro bya Kibagabaga ubwo yabyaraga mu kwezi kwa munani. Tugeze hano abaganga bambwiye ko yabyaye abazwe agaterwa ikinya cyamugizeho ingaruka zo kuba uyu munsi wa none amaze amezi asinziriye."

Yakomeje ati "Nababajwe cyane n’uko abaganga bo ku bitaro bya Kibagabaga batigeze bamenyesha ko umugore wanjye bagiye kumubaga nta n’ubwo bigeze bansobanurira ikibazo yagize, byose nabibwiwe n’abaganga ba CHUK, nibo bampaye amakuru ko umugore wanjye azasinzira igihe kitazwi."

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga, Dr. Mutaganzwa Avite, yabwiye IGIHE ko ari impanuka yabaye kuri uwo mubyeyi.

Yagize ati "Ntabwo wavuga ko ari ibintu byatewe n’uburangare cyangwa ubuswa, biriya bibazo bishobora kubaho ariko nanone ntibikunze kubaho kuko mu myaka irenga 16 maze ndi umuganga ni ubwa mbere nabona ikibazo nka kiriya. Ni impanuka ishingiye ku mwuga umuntu akora ariko nta burangare burimo."

Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Théobald, yatangarije IGIHE ko nk’abaganga batazi igihe umugore wa Habyarimana azavira mu kinya.

Yagize ati "Sinakubwira ngo azava mu kinya ryari ariko tumwitaho uko dushoboye."

Nubwo uruhinja rutamenye ibere rya nyina kuva rwavuka, rwahawe amata nta kibazo rufite. Abandi bana batanu na bo batunzwe n’abagiraneza, dore ko ababyeyi bombi bakiri mu bitaro.

Habyarimana ati "Ninjye urwaje umugore wanjye mwirirwaho nkamuraraho, ubuzima bw’umuryango wanjye bwahindutse umwijima, twatandukanye n’abana bacu kugeza igihe kitazwi, abana babeshejweho n’abagiraneza nta se, nta nyina muri make."

Mukansanga Théodette asinziriye muri CHUK kubera ikinya yatewe abyara

Habyarimana asaba gufashwa kwita ku mugore we uri mu kinya

Habyarimana Juvénal amaze kurengwa n’ibibazo kuko asabwa amafaranga menshi kugira ngo abashe kwita ku murwayi.

Ati "Pampers zo kumwambika imwe nyigura amafaranga 1000, potage anywa muri sonde litiro imwe nyigura amafaranga ibihumbi bibiri, nshyiraho utundi tuntu nk’amata n’igikoma kongeraho nanjye umurwaje urumva ko ari ikibazo kindemereye. Ayo mafaranga ku muntu umaze amezi atandatu adakora ni ikibazo kinkomereye kandi mu rugo naho mpafite abana bakeneye kubaho."

Habyarimana yifuza ko Ibitaro bya Kibagabaga byabyaje umugore we byamufasha ariko Umuyobozi wabyo yavuze ko ibitaro bitagenerwa ingengo y’imari y’ibikorwa nk’ibyo.

Yagize ati "Nta bufasha bwihariye twe dufite twatanga, ni ibintu tuba tutarigeze duteganya. Uwamufasha yamufasha ku giti cye. Ntabwo navuga ngo nzafata ku ngengo y’imari ya Leta kuko ayo mafaranga ntiyigeze ateganywa."

Dr Mutaganzwa yanavuze ku gahinda ka Habyarimana ko atamenyeshejwe ko umugore we agiye kubagwa.

Yagize ati "Umwana yari atangiye kugira ikibazo, umugabo we ntiyari ahari twabimenyesheje umugore (Mukansanga) tumubwira ko tugiye kumubaga kugira ngo dukize umwana, arabyemera aranabisinyira kandi iyo umuntu ari mukuru afite ubwenge buzima arisinyira nta kibazo.

Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Théobald, yavuze ko Habyarimana aba akeneye ubufasha.

Yagize ati "Ibijyanye n’ubufasha twifashisha abantu b’abagiraneza ariko ibyo kurya nibo babizana nyine kuko potage nibaza ko abantu bose bafite akarima k’igikoni, bagerageza bakajya bayimuzanira ariko nka za pampers twebwe twareba niba hari nk’abantu b’abagiraneza bashobora kudufasha bakajya bazimushakira."

Ku kijyanye no kuzishyura ibitaro, Dr Hategekimana yavuze ko Habyarimana aziyishyurira afatanyije n’ubwishingizi bwa mituweli.

Habyarimana Juvénal, umugabo wa Mukansanga umaze amezi hafi atanu asinziriye muri CHUK kubera ikinya yatewe abyara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza