Uganda: Hari impungenge ku ibura ry’amaraso ahabwa indembe mu bitaro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Mutarama 2018 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Ibitaro muri Uganda bihangayikishijwe n’uko impfu za hato na hato zishobora kuba nyinshi mu gihe guverinoma yaba itisubiyeho ku mwanzuro wo kugabanya ingengo y’imari igenerwa serivisi zo gutanga amaraso ahabwa indembe.

Daily Monitor yatangaje ko ingengo y’imari y’Ikigo Gishinzwe Serivisi zo Gutanga Amaraso muri Uganda (UBTS) iheruka kugabanywaho miliyoni 513 z’amashilingi (Shs ), iva kuri miliyari 9.4 Shs mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/18 igera kuri miliyari 8.928 Shs muri uyu mwaka nk’uko ingengo y’imari y’igihe giciriritse iheruka gutangazwa ibigaragaza.

Umuyobozi wa UBTS, Dr Dorothy Kyeyune Byabazaire, yavuze ko kuva inkunga itangwa na Gahunda ya Perezida wa Letab Zunze Ubumwe zaAmerika ifasha mu kurwanya Sida (PEPFAR) yarangira mu 2016, UBTS yagowe no kubona ingano ihagije y’amaraso yizewe ugereranyije n’ayo igihugu gikeneye.

Yagize ati “Twasabye ko twahabwa ingengo y’imari y’inyongera kugira ngo tubashe kurangiza uyu mwaka … ariko ntabwo tuzi niba izanatangwa.”

Iyo ngengo y’imari ikenewe mu kugura ibikoresho nkenerwa mu gukusanya amaraso no kunywesha imodoka ngo abakozi babashe kwegera abaturage batanga amaraso.

Yavuze ko bakeneye nibura miliyari 30 Shs ngo babashe gukora uko bikwiye ndetse bahaze ibigega by’amaraso biri mu gihugu.

Igihugu kibona udushakshi 160,000 tw’amaraso mu gihe ubushobozi buhari bwo kuyabika bugera ku dushashi 240,000 gusa bitewe n’ubushobozi budahagije.

Ibyo bituma habaho ikibazo cy’ibura ry’amaraso, bityo ibitaro bigahagarika ibikorwa bikomeye byo kubaga kuko aribwo umurwayi akenera amaraso, nk’ibyabaye ku bitaro by’icyitegererezo bya Mulago, umwaka ushize.

Mbere PEPFAR yatangaga miliyari 7.2 Shs buri mwaka kugeza mu 2016, bituma habonekamo icyuho cy’ingengo y’imari, wasangaga 45% byayo ishyirwa mu bikorwa byo gutanga amaraso.

Guverinoma ngo ntiyigeze igira ubushake bwo kuziba icyo cyuho mu ngengo y’imari.

Igikorwa cyo gutanga amaraso ni ingenzi ku rwego rw'ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza