Ibi yabitangaje mu nteko rusange ya mbere muri manda nshya, yari igamije gutangiza ibikorwa by’abatowe mu Ukuboza 2017 no kwiyereka abanyamuryango b’Urugaga RRP+ n’ababahagarariye mu turere.
Avuga ku cyo ateganya gukora muri manda nshya, Muneza yagize ati “ Ni manda twumva ko tuzakoramo ibikorwa byinshi byo kwiteza imbere aho guhora duteze amaboko abaterankunga. Hari ikibanza cyaguzwe i Nyagasambu, iyi manda ndateganya ko twacyubaka kuko urabona ko nka hano twahuriye twahakodesheje kandi ni amafaranga aba yinjiye ahandi.”
“Tubifashijwemo n’abaterankunga n’inzego za leta zihora zituba hafi, muri iyi manda tuzareba ukuntu twubaka icyo kibanza ndetse tuzashyira imbaraga mu bikorwa byo kuzigama mu matsinda ku buryo ushatse amafaranga ayabona atubutse akiteza imbere.”
Yakomeje avuga ko ikindi bazashyiramo imbaraga ari ugukomeza ubukangurambaga, abafite Virusi itera Sida bagutinyuka bakagana amashyirahamwe kuko hari abakora ingendo bakajya mu ntara gufatirayo imiti kubera kutiyakira.
Musingakazi Odette ukuriye Urugaga rw’abafite Virusi ya Sida mu Karere ka Nyarugenge, yatangaje ko kurubamo hari byinshi byamugejejeho abikesha amafaranga yakuye mu itsinda yakoresheje ubucuruzi ubu bukaba bugeze ku gishoro cya miliyoni eshatu.
Avuga ko yamenye ko afite Virusi ya Sida mu 2000 ariko muri 2015 agiye mu ishyirahamwe akaba ari bwo yageze kuri urwo rwego rwo kuba umucuruzi ugenda atera intambwe mu buryo atatekerezaga.
Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi ya Sida rwatangijwe mu 2003, rugizwe n’abanyamuryango hafi ibihumbi 120 bari mu mashyirahamwe, amakoperative n’imiryango itegamiye kuri leta.






TANGA IGITEKEREZO