Ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa ikawa iringaniye bishobora kurinda umuntu indwara

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi berekanye ko kunywa ikawa iri mu rugero ingana nibura n’ibikombe bitatu ku munsi bishobora kugira ingaruka nziza ku buzima.

Bagaragaje ko ababajijwe banywa ikawa badapfa kurwara umwijima na kanseri, cyangwa guturika imitsi y’ubwonko kandi ntibakunde gufatwa n’indwara z’umutima.

Gusa izi mpuguke zo muri Kaminuza ya Southampton zivuga ko kunywa ikawa ku mubyeyi utwite ari bibi.

Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, Prof. Paul Roderick yabwiye BBC ko ubushakashatsi bakoze butemeza neza ko ari ikawa yabateye ubwo budahangarwa.

Ati “Ntitwitaye ku kureba niba ababajijwe bashaje, banywa itabi cyangwa niba bakora siporo nyinshi.”

Agira inama abagore batwite kudafata ikawa irenze miligarama 200 ku munsi kuko banyoye nyinshi ishobora gutuma bakuramo inda.

Ibi binareba abagore bafite imvune. Ku bantu bakuru bakwiye kunywa ikawa itarenze miligarama 400 cyangwa ibikombe bitatu ku munsi.

Aba bashakashatsi kandi bagira inama abanywa ikawa kwirinda kongeramo isukari nyinshi, amata n’ibindi birimo amavuta.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ariko ntibivugwaho rumwe; Eliseo Guallar wigisha muri Kaminuza ya John Hopkins avuga ko hakiri igihu ku ngaruka z’ikawa nyinshi mu mubiri ku buryo atari byiza gukangurira abantu kuyinywa.

Naho mwarimu mu ishuri rya King’s College London yemeza ko kunywa ikawa bitera ukwihagarika kwa hato na hato no kurwara umutwe, ari na yo mpamvu abantu benshi batayinywa.

Ati “N’abafite umutima udatera neza basabwa kutanywa ikawa kuko yongera umuvuduko w’amaraso.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza