00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangiye gukingira Covid-19 Abanyarwanda bose kuva ku myaka 18 (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Kanama 2021 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 Abanyarwanda bose bafite kuva ku myaka 18 y’amavuko, ibikorwa byahereye mu Mujyi wa Kigali ariko bizakomereza hirya no hino mu gihugu bijyanye n’ubushobozi bw’inkingo zizagenda ziboneka.

Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa 23 Kanama 2021, yitezweho gufasha Umujyi wa Kigali kugera ku kigero cya 90% y’abazaba bamaze guhabwa inkingo ku bafite imyaka 18 no hejuru yayo nibura mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Abahawe dose ya mbere y’urukingo by’umwihariko abakiri mu cyiciro cy’urubyiruko bagaragaje ko bishimiye gukingirwa ndetse bakangurira bagenzi babo kwitabira ibi bikorwa bafata nk’amahirwe adasanzwe bahawe n’igihugu cyabo.

Uwitwa Mukarukundo Venantie w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Kimuhurura, Akarere ka Gasabo yabwiye IGIHE ko akurikije ubukana bwa Covid-19 yishimiye kuba abashije kubona urukingo rwayo.

Ati “Ndashimira aya mahirwe ngize yo kuba nakwikingiza kuko Covid-19 njye ndayitinya. Ntabwo numva ko ari indwara yoroheje, hari abantu benshi bagiye batakaza ubuzima kubera Covid-19 ariko kuba ngize amahirwe yo kwikingiza ni byiza cyane.”

Yakomeje agira ati “Nanakangurira n’urundi rubyiruko guhaguruka bakaza kwikingiza kuko ni amahirwe adasanzwe, bakwiye kugira ubushake bagatera intambwe ya mbere hatabayeho kubibabwiriza. Kwikingiza ni iby’agaciro hari ibyo baba bakurinze byinshi.”

Safari we witwa Murenzi nawe ufite imyaka 23 yagize ati “Nari maze igihe ntegereje urukingo bitewe n’impamvu […] bavugaga ko ahantu hose umuntu azabanza kwerekana icyangombwa cyemeza ko yakingiwe, ndishimye kuko bankingiye. Hari abashidikanya ku nkingo ariko tugomba kwikingiza tukirinda nk’abanyarwanda bose.”

Ibikorwa byo gukingira abaturage bose hirya no hino mu Mujyi wa Kigali biramara iminsi 12 aho biri gukorerwa ahantu hagera 37 mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Nko ku Kagari biteganyijwe ko hazajya hatangirwa inkingo 380 ku munsi umwe.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Nibishaka Emmanuel uri gukurikirana ibikorwa by’inkingo mu Murenge wa Kimihurura, yavuze ko muri aka gace abantu bakomeje kwitabira ari benshi ku buryo bafite icyizere cyo kugeza ku ntego y’abantu bagomba gukingirwa cyangwa bakanarenga.

Ati “Hari site ya Kanserege tumaze kurenza abantu 100 [kugera saa Yine za mu gitondo].”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasabye abatuye muri Kigali n’Abanyarwanda bose muri rusange kwitabira ibikorwa byo kwikingiza kugira ngo bagire uruhare mu guhashya icyorezo bityo ubuzima busanzwe bwongere bugaruke.

Ati “Umunsi wa mbere biragaragara ko ubwitabire bumeze neza, urubyiruko rwabyitabiriye ariko tunashishikariza abanyarwanda bose kwitabira guhabwa inkingo za Covid-19. Ndakomeza gukangurira Abanyakigali bose kwitabira n’abacikanwe bagere ahari gutangirwa inkingo bafashwe.”

Gukingira benshi bizatuma ubuzima bugaruka

Umujyi wa Kigali wibanzweho cyane ahanini kubera uruhare ufite mu ngengo y’imari y’igihugu, aho wihariye 50% yayo. Gukingira abaturage bose bo muri Kigali bizafasha gutuma ubuzima bugaruka, ibikorwa by’ubushabitsi byongere gukorwa nta nkomyi.

Meya Rubingisa ati “Twiteze ko nitumara kugira abantu benshi bamaze gukingirwa, bizatugabanyiriza ubwandu bwa hato na hato, bikagabanya abarwayi bari mu bitaro, ikindi Abanyakigali, guma mu rugo twayiciyemo inshuro nyinshi, tuzi uburyo iryana.”

Yakomeje agira ati “Umujyi wa Kigali, utuwe akenshi n’abakora imirimo ituma barya ari uko bakoze, ubwo rero abantu benshi nibakingirwa bizatuma ubuzima bwongera kugaruka, birasaba ko buri wese yabigira ibye. Ikindi dufashe urukingo ariko ntabwo ari umuti niyo mpamvu tubasaba kubahiriza andi mabwiriza ashyirwaho umunsi ku munsi.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 22 Kanama 2021, igaragaza ko hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi] abantu 424.768 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 1.048.640 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.

Ababyeyi bafite abana nabo bari mu bitabiriye iki gikorwa
Abakozi bashinzwe ubuzima barahari ari benshi aho baje gufasha mu gutanga inkingo
Abanyarwanda benshi bagiye gukingirwa muri iki cyiciro cya gatatu
Abitabiriye biganjemo urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali
Hari abakorerabushake bafasha mu kuyobora abaje guhabwa inkingo
Hari inyandiko uwikingiza abanza kuzuza mbere yo guhabwa urukingo
Inzego zishinzwe umutekano zaje gufasha kugira ngo ibikorwa byo gutanga inkingo bigende neza
Ku Kimihurura abakiri urubyiruko nabo bitabiriye ibikorwa byo guhabwa inkingo ku bwinshi
Kuri Petit Stade abantu benshi bari babukereye bagiye guhabwa inkingo za Covid-19
Urubyiruko ni bamwe mu bitabiriye ku bwinshi ibikorwa byo gukingirwa
Urubyiruko nirwo ruri kwibandwaho muri iki cyiciro cya gatatu cyo gutanga inkingo
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasabye abatuye muri Kigali n’Abanyarwanda bose muri rusange kwitabira ibikorwa byo kwikingiza

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .