U Rwanda rwagabanyije ibibazo bya Malaria kuri 50% kugeza muri Werurwe 2017

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Mata 2017 saa 11:34
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko nyuma ya gahunda zashyizwe mu bikorwa mu kurwanya malaria mu gihugu, u Rwanda rwabashije kugabanya ibibazo bya malaria kugeza kuri 50%, hagati ya Ugushyingo 2016 na Werurwe 2017.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya malaria, u Rwanda rwo rukaza kuwizihiza kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Huye.

Mu kwizihiza uyu munsi mu Rwanda hakozwe ibintu bitandukanye bitandukanye bigamije guhashya malaria, aho guhera kuwa 24 kugeza kuwa 29 Mata 2017 hari ukwigisha abaturage uburyo bwo gukoresha inzitiramubu, gutera umuti mu ngo no gutanga ubutumwa bugamije kubahugura ku buryo bwo kuyirinda.

Mu itangazo RBC yasohoye igira iti “Muri gahunda yo kurwanya malaria, hafashwe ingamba zitandukanye ku buryo zagabanyije ibibazo bya malariya ho 50% hagati y’Ugushyingo 2016 na Werurwe 2017.”

Muri ayo mezi ngo hatanzwe inzitiramibu zigera kuri miliyoni enye, hanaterwa imiti yica imibu mu ngo zo mu turere twa Kirehe, Nyagatare, Gatsibo, Bugesera na Gisagara hagati ya Nzeri na Ukuboza 2016.

Guhera mu Ugushyingo kandi abaturage bari mu cyiciro cya Mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe mu gihugu hose batangiye kuvurwa malaria ku buntu, hagamijwe ko hatagira uwibasirwa nayo imufatanyije n’ubukene kuko atishoboye.

Umuyobozi uhagarariye mu Rwanda Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, Marcia Musisi – Nkambwe, yavuze ko ku munsi wo kurwanya malaria ari umwanya wo kwishimira intambwe imaze guterwa mu guhashya iki cyorezo gihitana abatuye Isi benshi no kwiyemeza gukora byinshi kurushaho.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, yagize ati “Guhera mu 2000, urugamba rwo kurwanya malaria rwageze ku ntego y’amateka. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigenekereza ko mu myaka 17 ishize imfu zagombaga kugera kuri miliyoni zirindwi zakumiriwe ku Isi hose.”

Ubuzima bwaramiwe cyane ngo bwari ubw’abana bari munsi y’imyaka itanu muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara harimo n’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu kiri imbere mu gutanga inkunga zigamije kuzamura urwego rw’ubuzima ku Isi, yiyemeje gukora ibishoboka byose mu kuranagiza malaria burundu.

Ati “Dufatanyije, turi gushyigikira gahunda y’u Rwanda ngo ikibazo cyose giketswe ko ari malaria gisuzumwe, kandi n’aho igaragaye ihite ivurwa. Umwaka ushize Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda mu gutera imiti mu ngo zirenga 800,000.”

“Twanaguze inzitiramubu zirenga miliyoni imwe zatanzwe muri gahunda y’igihugu yo kurinda Malaria buri Munyarwanda wese. Ikiruta ibindi, twaguze imiti irenga 600,000 ya malaria izaramira ubuzima bw’Abanyarwanda benshi.”

Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara niyo yugarijwe cyane n’icyorezo cya malaria, aho nibura hagaragara 90% by’abarwara iyi ndwara ndetse na 92% by’abo ihitana, aho biteganywa ko malaria izahitana abagera ku 400 000 muri uyu mwaka.

Gushora imari mu kurwanya malaria kandi ngo ni igikorwa gikomeye kuko nibura impuguke zasesenguye zigasanga ifaranga rimwe rishowe muri uru rugamba munsi y’ubutayu bwa Sahara ryunguka 60 Frw.

Musisi yakomeje agira ati “Mu gukomeza gushakisha ubushobozi, gukorana n’abikorera no kongera ibikorwa birengera ubuzima bw’abaturage, tuzaba dushimangira intambwe tumaze gutera kandi tunubaka ahazaza hazira malaria.”

Ikibazo cya malaria cyagiye gihabwa umwanya munini muri gahunda z’igihugu, aho mu nama y’Umushyikirano mu Ukuboza 2015 hafashwe umwanzuro wo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira no kurwanya malaria yiyongereye muri tumwe Turere tw’Igihugu, ariko 2016 yarangiye bitagezweho uko byifuzwaga.

Icyo gihe imibare ya malaria yarazamukaga cyane, aho Minisiteri y’Ubuzima yavugaga ko umubare w’abarwayi ba malariya wikubye hafi inshuro enye aho mu 2012 barengaga gato ibihumbi 500 mu gihe mu 2015 bari hafi kuri miliyoni ebyiri.

Yakomeje kwiyongera kuko mu Ugushyingo 2016 iyo minisiteri yongeye gutangaza ko “Nko muri 2012 twari dufite ibihumbi 800 by’abantu barwaye Malaria ku mwaka, ariko ubona ko igenda yiyongera kuko mu mpera z’umwaka ushize, 2015-2016, abantu baje barwaye Malaria bageraga kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 900.”

U Rwanda rwagabanyije ibibazo bya Malaria kuri 50% kugeza muri Werurwe 2017 / Ifoto: TNT

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza