U Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2018 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro izaba guhera tariki 12 kugeza tariki 15 Ugushyingo 2018, aho abagera ku 3000 bazaganira ku byiza byakozwe, kwishimira ibyagezweho no kureba ibigikenewe muri uru rwego.

Iyi nama izibanda ku gushora imari muri serivisi zo kuboneza urubyaro nk’inkingi y’iterambere rirambye. Abahanga bemeza ko uburenganzira ku makuru na serivisi zo kuboneza urubyaro zigezweho ari ingenzi kuko bituma abashyingiranywe, abagore n’abangavu bafata icyemezo ku mushinga wo kubyara.

Ni bumwe mu buryo bwizewe bwo gutsinda ubukene kuko idorali rimwe rishyizwe mu bikorwa byo kuboneza urubyaro risarurwamo nibura amadolari 120 binyuze mu kwizigamira muri serivisi z’ubuzima ndetse n’andi mahirwe y’ubukungu bigendana.

Kuboneza urubyaro bituma hirindwa inda zitateguwe, ingaruka ziterwa no gukuramo inda ndetse n’imfu z’ababyeyi.

Kugeza ubu haracyari miliyoni 214 z’abagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bashaka kwirinda gusama ariko batagerwaho na serivisi zabibafashamo.

Ubushakashatsi bwerekana ko aba bagore babonye serivisi kuboneza urubyaro byatuma buri mwaka abagore bagera kuri 76 000, badapfa ndetse bigatuma ¾ by’inda zitateguwe zirindwa zikava kuri miliyoni 89 zikagera kuri miliyoni 22 ku mwaka, inda zivamo zikava kuri miliyoni 48 zikagera kuri 12 ku mwaka ndetse hakazigamwa miliyari 8.3 z’amadolari atangwa mu kwita ku bagore batwite n’abana bavutse.

Kugera ku byifuzo by’aba bagore n’abangavu birasaba ko ibihugu bishyiraho gahunda zabyo zikomeye, kongera imbaraga n’ubufatanye bw’inzego zose kandi hakibandwa ku gushyiramo amafaranga atari ay’abaterankunga gusa.

Mu nama ngarukamwaka ya Nyobozi y’Umuryango UNFPA, yabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na Kenya byerekanye ibyo bimaze kugeraho mu kuboneza urubyaro nk’imwe mu nkingi y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Byerekanye kandi umuhate, udushya n’uburyo bakoresha mu rugendo rwo kuba ibihugu gifite ubukungu buciriritse, cyane cyane ku ngingo zo kwegereza serivisi z’ubuzima bw’imyororokere abaturage, by’umwihariko kuboneza urubyaro.

Hagaragajwe kandi uruhare rwa UNFPA, mu gufasha ibihugu kugera kuri porogaramo zo kuboneza urubyaro mu buryo burambye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza