00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurakoza imitwe y’intoki ku ntego yo kubaka ivuriro muri buri kagari

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Kamena 2021 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko hasigaye utugari tutagera kuri 50 ngo gahunda yo kubaka ivuriro rito muri buri kagari mu tugize u Rwanda igerweho.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), harimo umuhigo w’uko buri kagari muri 2 148 turi mu gihugu, kazaba gafite ivuriro rito rizwi nka ‘Poste de Santé’ bitarenze muri 2024.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko uwo muhigo uri hafi kweswa, igisigaye akaba ari ukongera serivisi zitangirwa kuri ayo mavuriro y’ibanze.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa SC Johnson, ikigo cyo muri Amerika kizobereye mu gukora imiti n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvuzi, Dr Dr Herbert Fisk Johnson III ndetse n’umuyobozi w’Umuryango SFH Rwanda, Manasseh Wandera basuraga ivuriro ry’ibanze rya Saruhembe mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe bakanakurikira igikorwa cyo gukingira Covid-19 abaturage barengeje imyaka 60.

Iryo vuriro riherereye mu birometero bike uvuye ku rubibi rw’u Rwanda na Tanzania, ni rimwe mu mavuriro y’ibanze agera kuri 64 yubatswe ku nkunga ya SC Johnson binyuze muri SFH Rwanda.

Minisitiri Ngamije yavuze ko bakeneye abafatanyabikorwa nk’abo babafasha gushyira mu bikorwa gahunda Guverinoma yiyemeje, yo kugeza ubuvuzi kuri bose.

Ati “Gukorana n’umufatanyabikorwa nk’uriya uza tugashyira hamwe twese, tugatanga abakozi, tugatanga ibikoreho, tugatanga imiti, bakadufasha mu bijyanye no kubaka twese tugashyira ingufu hamwe, ni ibintu bishimishije bituma tugenda twongera ubushobozi kugira ngo abantu bacu bavurwe ku gihe kandi neza.”

Dr Ngamije yavuze ko kubera abafatanyabikorwa nk’abo, gahunda yo kubaka amavuriro y’ibanze mu tugari twose tw’igihugu, iri hafi kugerwaho.

Ati “Mu gihugu hose utugari tudafite postes de santé ntabwo ari twinshi. Nk’aha mu karere ka Kirehe ni tune gusa, utundi twose twarazibonye. Biraguha ishusho y’uko bihagaze no mu tundi turere. Imibare isigaye ntabwo ari minini. Ntabwo ari utugari tugeze kuri 50 mu gihugu hose tutari twabona izi serivisi. Icyo dushaka gushyiramo ingufu cyane cyane ni ukugira ngo aho batarazibona bazibone ariko n’abazibonye dutange serivisi yuzuye.”

Icyakora nubwo amavuriro y’ibanze akomeje kubakawa, Dr Ngamije yavuze ko imbaraga ziri gushyirwa mu kuzongerera ubushobozi kugira ngo zibashe gutanga serivisi nyinshi zikenerwa n’abaturage.

Yavuze ko kuri ubu amavuriro mato ari kubakwa guhera umwaka ushize “afite serivisi zose abaturage baba bakeneye kugira ngo tubarinde urugendo rugana ku kigo nderabuzima kuko hari igihe usanga ikigo nderabuzima kiri kure.”

Muri izo serivisi ziri kongerwa mu mavuriro mato harimo nk’ububyaza, ubuvuzi bw’amaso, ubw’amenyo n’ibindi.

Nibura ivuriro ry’ibanze, ribarirwa guha serivisi z’ubuvuzi abaturage bari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi birindwi.

Umuyobozi Mukuru wa SC Johnson, Dr Herbert Fisk Johnson III, yashimiye ubufatanye buri hagati y’ikigo ayoboye na Guverinoma y’u Rwanda mu kugeza ubuvuzi bw’ibanze ku baturage, ashimangira ko bazakomeza gutanga uwo musanzu.

Uretse kubaka amavuriro y’ibanze no gushyiramo ibikoresho, icyo kigo kinafasha Leta y’u Rwanda mu zindi gahunda nko gutanga imiti yo guhashya malaria, kurwanya Covid-19 aho giherutse gutanga inkingo za Pfizer ibihumbi 60 n’ibindi.

Kubaka amavuriro y’ibanze ku rwego rw’utugari no kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage, ni umwe mu myanzuro 13 yafatiwe mu Mwiherero wa 15 w’abayobozi wabaye mu 2018.

Ni mu gihe raporo zitandukanye za Minisiteri y’Ubuzima zerekana ko 83% by’indwara zivurwa, usanga zivurirwa ku rwego rw’utugari n’imirenge kuko ari zo nzego zegereye abaturage.

Ingamba zo kwirinda Coronavirus zirubahirizwa
Gukaraba cyangwa kwisiga umuti wica udukoko bigabanya ibyago byo kwandura Covid-19
Dr Ngamije na Dr Fisk ubwo basuhuzanyaga bageze ku ivuriro rya Saruhembe
Abo mu cyiciro cy'abageze mu zabukuru i Mahama bahawe urukingo rwa Covid-19
Ikigo SC Johnson cyahaye u Rwanda inkingo za Pfizer ibihumbi 60 ari nazo ziri gutangwa ku bageze mu zabukuru barimo ab'i Mahama
Abivuriza kuri Poste de sante ya Saruhembe bishimira ko batagikora ingendo ndende
Ivuriro ry'ibanze ribarirwa ko nibura riha serivizi abaturage bari hagati y'ibihumbi bitanu na birindwi
Kimwe mu byatumye u Rwanda rushyira imbere kubaka amavuriro y'ibanze, harimo kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi
Ivuriro rya Saruhembe riracyubakwa kugira ngo rizatange serivisi zitandukanye zikenerwa cyane n'abaturage
Minisitiri Ngamije yavuze ko ubu imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu kongerera ubushobozi amavuriro y'ibanze amaze kubakwa mu tugari
Ivuriro rya Saruhembe ryitezweho gufasha abatuye hafi y'umupaka w'u Rwanda na Tanzania muri Mahama kubona serivisi z'ubuzima hafi

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .