U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku isanamitima n’Ubwiyunge

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 7 Ugushyingo 2016 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga igamije gushakira hamwe icyakorwa ngo abanyuze mu bihe bibi bakire ibikomere ndetse babashe no kwisanzuranaho.

Iyi nama yateguwe na Never Again Rwanda, Umuryango utari uwa Leta uharanira kubaka amahoro n’iterambere rya bose, ufatanyije na Interpeace, Umuryango mpuzamahanga wigenga ushinzwe kubaka amahoro arambye, ikaba iteganyijwe kuba ku itariki ya 10-11 Ugushyingo 2016 muri Hotel Marriott.

Ni inama izitabirwa n’abahanga, abashakashatsi, abanditsi n’abandi bafite ubumenyi mu isanamitima n’ubwiyunge. Intego yayo ni ukungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo abantu babashe gukira ibikomere hashingiwe ku bunararibonye bw’ibihugu byanyuze mu bihe bibi bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’amakimbirane atandukanye.

Ikinyejana cya 20 n’icya 21 bifatwa nk’ibyaranzwe n’ubwicanyi ndengakamere nka Jenoside zagiye zikorwa hirya no hino harimo n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ibyo bikorwa bya kinyamaswa byasize ingaruka zitari nke, zirimo kubura ubuzima bw’ibihumbi by’abantu, gusenyuka k’Ubukungu n’ibikorwaremezo, guhungabana, no kugira ibikomere by’umubiri n’ibyo ku mutima.

Mu rwego rwo kugerageza gushakira igisubizo ibyo bibazo, Umuryango mpuzamahanga n’ibihugu ubwabyo bagiye bashyiraho ibigo ndetse n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka zasizwe n’izo ntambara no guharanira ko zitakongera kubaho mu gihe kiri imbere.

Gusa ngo hari aho komora ibikomere bitakozwe uko bikwiye ahanini ngo bishingiye ku bushobozi n’ubumenyi buke mu guhangana n’ibyo bibazo.

Avuga ku mpamvu y’iyi nama, Dr Joseph Nkurunziza, Umuyobozi wa Never Again Rwanda yagize ati“Isanamitima ni kimwe mu by’ingenzi byubaka amahoro, kuko abafite imitima ikomeretse batabasha kugira uruhare muri gahunda zibakorerwa, kandi ko nta mahoro arambye ashoboka aho abenegihugu batitabiriye gahunda zibagenerwa.”

Ibi bisa n’ibigaragazwa n’igipimo ku bumwe n’ubwiyunge cya 2015 giherutse gushyirwa ahagaragara, cyerekanye ko 4.6% by’ababajijwe bagaragaje ko ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bitarakira, kimwe mu bifatwa nk’intambamyi mu kugera ku bwiyunge busesuye.

Iyo nama izitabirwa n’abantu barenga ijana baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, barimo abashakashatsi mu kubaka amahoro, abahanga mu isanamitima n’Ubwiyunge baturutse muri Sosiyete Sivile no mu bigo bitandukanye mu Rwanda, Uganda, Kenya,Chypre, Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage n’ahandi.

Dr Nkurunziza avuga ko nta mahoro arambye mu gihe abaturage batagira uruhare mu bibagenerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza