00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye koroherezwa kugura ibipimo bya COVID-19 na diabète

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Kanama 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Iterambere ry’ikwirakwizwa ry’ibipimo by’indwara zibasira ibihugu bikennye, FIND, ku bufatanye n’urubuga rwa Kountable rukorerwaho ubucuruzi, hatangijwe ubushakashatsi bw’uko inzitizi zikigaragara mu igurwa ry’ibyo bipimo zakurwaho.

Ni ubushakashatsi buzamara umwaka kugeza muri Nyakanga 2022, aho abagura n’abakwirakwiza ibipimo bya COVID-19 n’ibya diabète mu Rwanda na Kenya bazahuzwa bakagira imikoranire hatangwa ibifite ubuziranenge kandi nta guhanika ibiciro.

Ibiciro by’ibyo bipimo byagiye biba ikibazo cyane kubera hataboneka ibihagije, uburyo bwo kubikwirakwiza butanogejwe hakaba n’ubwo hatanzwe ibihangitse.

Umuyobozi ushinzwe iby’Amasoko muri FIND, Kartik Sharma, yatangaje ko uko kuba iyanga kw’ibipimo “byagize ingaruka ku ishoramari mu bushakashatsi n’ihangwa ry’udushya n’iciririkanywa ry’ibiciro ku Isi yose.”

Uguhuza imbaraga muri ubu bushakashatsi byitezweho kugaragaza uko izo nzitizi zakurwaho bityo hakabaho ibiciro bikwiye.

Umuyobozi Mukuru wa Kountable, Chris Hale, we yagaragaje ko hari icyo ikoranabuhanga rishobora gufasha hakemurwa icyo kibazo.

Ati “Ikoranabuhanga n’ibiciro binyuze mu mucyo birajyana. Imbuga z’ikoranabuhanga zahinduye imiterere y’amasoko ava ku kuba ubucuruzi bukorewe ku ya kure gusa, agera no ku kuba uburyo bwo kugura no kugurisha imigabane muri za sosiyete. Kandi buri uko urubuga runyuza ibintu mu mucyo abarukoresha baratsinda.”

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Biodesk iranguza ibyo bipimo muri Kenya ikaba no mu zizakorerwaho inyigo, Ben Ndugu, yasobanuye ko “ubwo bushakashatsi nibugenda neza buzatanga icyizere cyo kwagura ubucuruzi bwabyo bugakomera”.

Muri iyo nyigo abaguzi n’abakwirakwiza ibipimo by’indwara bo mu Rwanda no muri Kenya bazahuzwa hifashishijwe urubuga rwa Kountable rukorera kuri internet, babashe kugura ibya COVID-19 n’ibya diabète.

Ibipimo bya COVID-19 bizakoreshwa ni ibyihuta (rapid tests) byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), naho ibya diabète bizifashishwa n’ibyemejwe n’inzego zibishinzwe muri ibyo bihugu.

U Rwanda rugiye koroherezwa kugura ibipimo bya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .