U Rwanda na RDC byatangije gahunda yo gukingira Ebola abaturiye umupaka

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 Ukuboza 2019 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru hatangijwe gahunda yo gukingira icyorezo cya Ebola abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Biteganyijwe ko hazakingirwa abaturage ibihumbi 200 ku ruhande rw’u Rwanda n’ibihumbi 500 muri Congo.

Ni gahunda yiswe’’Umurinzi’’ igamije kongerera ubudahangarwa bw’umubiri kuri virusi ya Ebola abaturage baturiye imipaka y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uru rukingo rutangwa mu byiciro bibiri, urwa mbere rukurikirwa n’urwa kabiri nyuma y’amezi abiri uhereye igihe urwa mbere rwatangiriye.

Biteganijwe ko mu Rwanda hazakingirwa abaturage ibihumbi 100 bo mu karere ka Rubavu n’ibihumbi 100 mu karere ka Rusizi.

Uru rukingo rukorwa n’ikigo cy’Abanyamerika ‘Johnson and Johnson’, rwageze bwa mbere muri Congo mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo guhangana n’indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Prof Jean-Jacques Muyembe, yavuze ko gukingira abaturiye imipaka ari ingamba zafashwe kugira ngo bongerere abaturage ubudahangarwa no kwiteganyiriza mu myaka izaza.

Ati “icyorezo dufite ubu hari abaturage benshi bugarijwe ntabwo twashobora kugera kuri buri rugo niyo mpamvu twashatse urukingo rushobora gukingira abaturage benshi. Twumvikanye n’u Rwanda kugira ngo twongerere ubudahangarwa abaturage baturiye umupaka kuburyo nubwo bafatwa byakoroha guhangana na virusi ya Ebola.”
Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba yavuze ko uru rukingo ruje kunganira izindi ngamba zari zisanzwe zirimo isuku.

Ati “Icyo twiteze kuri uru rukingo ni ukuza kunganira izindi ngamba twari dufite nk’igihugu nk’iz’isuku, ingamba zo kwirinda kujya ahari icyorezo ariko nanone no kunganira ibyo twakoze mu mezi ashize. Twakingiye abakozi bo kwa muganga ibihumbi bitatu dukoresheje urukingo rwa mbere, uyu munsi dufite amahirwe y’uko tubonye urukingo rushobora gukoreshwa ku baturage muri rusange’’.

Yakomeje avuga ko impamvu batangiriye gukingira abaturiye imipaka y’iburengerazuba ari uko bafitanye umubano, ubusabane n’ubuhahirane n’uburasirazuba bwa Congo.

Ati “Twahereye hano mu karere ka Rubavu kuko abaturage bagendererana n’abaturage ba Goma, ni ukuvuga ko nidukingira abaturage ba Rubavu,Goma na Rusizi tuzagira amahoro kurushaho kuko turamutse tugize ibyago byo kugira icyorezo cya Ebola cyasanga abantu bafite ubudahangarwa’’

Mu itangazo OMS yasohoye, yavuze ko "uko imibare y’abanduye ikomeza kugabanuka, ari ikimenyetso gitanga icyizere mu kurandura iyi ndwara."

Umubare w’abamaze gukingirwa iyi ndwara nawo ukomeje kuzamuka, ku buryo uhereye muri Kanama umwaka ushize hamaze gukingirwa abantu 252 835.

Uretse abantu basaga 2100 Ebola yahitanye kuva ku wa 1 Kanama 2018, abandi 1.070 babashije kuyikira nkuko imibare ya Minisiteri y’ubuzima muri Congo ibigaragaza.

Babanje gukora siporo bazenguruka umujyi wa Rubavu
Aha bazengurukaga ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu
Siporo rusange mu mujyi wa Rubavu yitabiriwe n'abantu batandukanye
Abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda ubwo biteguraga kwakira bagenzi babo bo muri Congo
Dr Diane Gashumba ubwo yasuhuzanyaga na Prof Muyembe mu ndamukanyo yamamaye mu kurwanya Ebola
Baturutse ku mupaka babyina imbyino nyafurika
Banyujijemo babyina n'imbyino za kinyarwanda
Abitabiriye siporo rusange baruhuka mbere yo gutangiza ibikorwa byo gukingira Ebola
Iri ni itsinda ry'abaganga bazafasha mu bikorwa byo gukingira abaturage
Abapolisi ku ruhande rwa Congo bari baje mu bikorwa byo gutangiza gukingira Ebola
Bamwe mu bapolisi b'u Rwanda biteguye gukingirwa Ebola
Mbere yo gukingirwa habanje gutangwa amabwiriza
Abayobozi batandukanye b'urwego rw'ubuzima mu Rwanda bari bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana na Dr Kasonde uhagarariye OMS mu Rwanda
Umuhuzabikorwa wa gahunda yo guhangana n’indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Prof Jean-Jacques Muyembe, yavuze ko gukingira abaturiye imipaka ari ingamba zafashwe kugira ngo bongerere abaturage ubudahangarwa
Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba yavuze ko uru rukingo ruje kunganira izindi ngamba zari zisanzwe zirimo isuku
Mu Rwanda hazakingirwa abantu ibihumbi 200 baturiye umupaka wa Congo
Itorero nyarwanda risusurutsa abitabiriye
Umuyobozi w'ibitaro bya Rubavu Lt Col Dr. William Kanyankore (hagati) aganira n'abandi nyuma ya siporo
Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yari akurikiranye umuhango wo gutangiza gukingira abaturage icyorezo cya Ebola
Ubwo Minisitiri Gashumba yakingiraga umuturage
Aha Dr Diane Gashumba yari kumwe n'abo mu kigo Johnson & Johnson bakoze urukingo rwa Ebola
Abitabiriye siporo rusange bapimwe umuvuduko w'amaraso
Nyuma yo gutangiza ibikorwa byo gukingira habaye ikiganiro n'abanyamakuru
Umupolisi w'u Rwanda ubwo yari agiye gukingirwa Ebola
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'intara y'Iburengerazuba, Uwamajemariya Frolence (ibumoso) ari kumwe na CP Rutikanga Rogers uyobora Polisi mu ntara y’Iburengerazuba na Minisitiri Gashumba barangije ubwo bari bavuye muri siporo

Amafoto: Himbaza Pacis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza