U Rwanda mu 2017 rwesheje umuhigo mu kwegereza abaturage amavuriro

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 22 Mutarama 2018 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka ushize wa 2017, u Rwanda rwiyubatse mu nzego zitandukanye zibumbatiye iterambere ry’abaturage n’urw’ubuzima rudasigaye inyuma, kuko rwashyizwemo ingufu nyinshi, hitawe cyane ku kwagura ahatangirwa servisi z’ubuvuzi no kubaka ahashya.

Muri urwo rugendo, u Rwanda rwashoboye kubaka amavuriro atandukanye, yaba ari ku rwego rw’ibigo nderabuzima n’ari ku rwego rw’ibitaro by’uturere hirya no hino mu gihugu.

Ni ibikorwaremezo byitezweho kuzamura urwego rw’ubuzima, bigatanga ubuvuzi bukenewe ku baturage kandi bakabusanga hafi mu gihe bajyaga bafata umunsi wose bajya kwa muganga.

Mu mwaka ushize hubatswe ibitaro bya Shyira biri mu Karere ka Nyabihu, byatashywe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 4 Nyakanga 2017 nyuma yo kuzura bitwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bikaba ari na bimwe mu bikoresha ikoranabuhanga mu kuvura hifashishijwe iya kure rizwi nka Telemedicine.

Hanubatswe inzu z’ababyeyi (Maternité) ku mavuriro arindwi ari hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kugabanya impfu z’abana no kwita ku buzima bw’umubyeyi.

Izo zubatswe ku bitaro bya Rutongo mu Mujyi wa Kigali, ibya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ibya Rwamagana mu Karere ka Rwamagana, ibitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza , ibya Nyanza mu Karere ka Nyanza, ibya Kabutare mu Karere ka Huye n’ibya Gihundwe muri Rusizi.

Buri nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi bagera kuri 70, ibyumba bibiri byo kubagiramo, ibyumba bitanu byo kubyarizamo ndetse n’icyumba kigari cy’abana bavukanye uburwayi cyangwa bavutse igihe kitaragera n’ibindi byo kurwarizamo ababyeyi. Ibyo byose byuzuye bitwaye asaga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari kandi n’aho imirimo yo kubaka ibitaro n’amavuriro mashya no kuvugurura ibisanzwe igeze kure; harimo ibitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze biri gusanwa ngo bishyirwemo serivisi nshya ndetse binagurwe ku buryo bibasha kwakira abantu benshi kurushaho.

Hatangiye kandi ibikorwa byo kubaka ibitaro bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Gatonde mu Karere ka Gakenke, bikaba biteganyijwe kuzura bitwaye asaga miliyari 2,4 Frw.

Hari kandi ibitaro bya Gatunda mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, aho biteganyijwe kuzura bitwaye asaga miliyari 3.6 Frw.

Usibye inyubako, haguzwe Imbangukiragutabara nyinshi zihabwa ibitaro n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu, bikubiye muri gahunda y’imyaka irindwi ya guverinoma yo guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Minisante ivuga ko mu mihigo ifite harimo kubaka ivuriro ry’ibanze nibura kuri buri kagari, ikaba yifuza ko bitarenze mu 2024 u Rwanda ruzaba rufite amavuriro y’ibanze agera ku 2148. Imibare yo muri Werurwe 2017 igaragaza ko u Rwanda rwari rufite ibitaro 47, ibigo nderabuzima 504, poste de santé 476, kuri ibi hakiyongeraho abajyanama b’ubuzima batanga serivise z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu bagera ku 45,516.

Ibi byose biri mu byafashije igihugu kugera kuri byinshi harimo kuba icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyaravuye ku myaka 47 ikagera kuri 64,5%, kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara kuva ku 1071 kugeza ku 210, abana bapfa batarageza imyaka 5 kuva ku 196 kugera kuri 50, kuba abagize ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida bamaze imyaka irenga 10 bakiri kuri 3% n’ibindi.

Ibitaro bya Shyira byafunguwe na Perezida Kagame umwaka ushize ni bimwe mu byitezweho gufasha abaturage b'Akarere ka Nyabihu n'inkengero zako

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza