U Bushinwa: Umwana yavutse nyuma y’imyaka ine ababyeyi be bitabye Imana

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Mata 2018 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Mu buhanga bwihariye bugezweho muri iyi minsi, hafashwe intanga z’umugore n’umugabo zibyazwamo umwana wavutse nyuma y’imyaka ine se na nyina batakibarizwa ku Isi y’abazima.

Ababyeyi b’uyu mwana bapfuye mu 2013 bazize impanuka y’imodoka, maze intanga zabo zirafatwa zibikwa ahantu hakonje cyane, abazibitse bagumana icyizere cyo kuzabona umwana binyuze mu kuzihuza bitabereye mu nda y’umugore, ibizwi nka ‘In vitro fertilization’.

Ababyeyi ba ba nyakwigendera binjiye mu rubanza rwo gusaba kwemererwa gukoresha intanga z’abana babo, kugeza ubwo umwuzukuru yavutse mu Ukuboza, nk’uko ikinyamakuru The Beijing News cyabitangaje.

Cyasobanuye ko muri urwo rubanza, kuba nta kirego gisa n’iki cyari cyarabayeho byatumye ababyeyi ba ba nyakwigendera baburana igihe kinini, mbere y’uko guhuza intanga bikorwa.

Ubwo impanuka yabaga, intanga zabitswe mu bitaro bya Nanjing, mu bukonje bwa dogere 196 munsi ya zeru, mu kinyabutabire cya nitrogen gisukika.

Ababyeyi b’abitabye Imana baje guhabwa uburenganzira ku magi yari yamaze guhura ngo atangire gukora umwana. Nta rubanza nk’uko rwari rwarabayeho ngo rureberweho mu guha ababyeyi uburenganzira ku ntanga z’abana babo.

Gusa ibyo ntibyari bihagije, kuko bategetswe ko bazavana mu bitaro urwo rusoro ari uko bagaragaje icyangombwa cy’uko hari ibindi bitaro bizarwitaho. Bitewe n’uburyo hari ugushidikanya kwinshi ku igi riteganywa kuvamo umwana nyamara ritari mu mugore nk’uko bisanzwe, byari bigoye kubona ibitaro mu Bushinwa byari kwinjira muri icyo kibazo.

Ndetse ngo kuba ubwo buryo bwo kubyara butaremerwa mu mategeko yo mu Bushinwa, icyari gisigaye kwari ukubikorera hanze y’icyo gihugu, niko kwerekeza muri Laos.

Ingorane nabwo ntizarangiriye aho, kubera ko byari ihurizo ko ikigo cy’indege cyakwemera gutwara icupa rya nitrogen rikonje kuri ruriya rwego, uwo muzigo wagombaga kugenda n’imodoka. Muri Laos, urwo rusoro rwatewe mu mugore, maze mu Ukuboza 2017 havukamo umwana w’umuhungu.

Ubwenegihugu bw’uwo mwana waje kwitwa Tiantian, nabwo bwaje kuba ikindi kibazo kuko yavukiye mu Bushinwa, abyawe n’umugore bamuteretsemo, icyo gihe akaba yaramubyaye yagiye mu Bushinwa, kandi icyo gihe yagenderaga kuri viza ya ba mukerarugendo.

Kubera ko nta wundi muntu wari uhari wo gushimangira inkomoko y’umwana, ababyeyi bibarutse abo Tiantian akomokaho uko ari bane, basabwe gutanga amaraso ngo hapimwe ADN, kugira ngo hemezwe mu buryo ntakuka ko uwo ari umwuzukuru wabo, kandi bose bakaba bafite ubwenegihugu bw’u Bushinwa.

Nyuma yo kwemezwa, amakuru agaragaza ko byabaye ibyishimo bidasanzwe kuri uwo muryango, kuko bari babonye ko umuryango wabo ugiye gukomeza kororoka.

Ababyeyi banejejwe n'uko umuryango wabo ugiye gukomeza kwaguka
Igi ryamaze gusama ryakonjeshejwe imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza